Jeannette Kagame yifatanyije n’abagore b’i Kigali muri Siporo Rusange

Kuri iki Cyumweru, Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abagore b’i Kigali muri Siporo Rusange (CarFreeDay) mu gikorwa cyateguwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umugore ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali hagamijwe kubaka imibereho myiza n’imibanire mu muryango.
Siporo yakozwe uyu munsi ni ibanziriza ukwezi kwa Kamena, ariko ikaba idasanzwe kubera ko mu gihe yakorwaga kenshi mu Mujyi wa Kigali, uyu munsi bwo yakozwe mu Gihugu hose.
Hakozwemo ibikorwa bitandukanye birimo kwiruka, kugenda n’amaguru, imyitozo ngororamubiri, imbyino, imikino inyuranye harimo n’iy’abana n’ibindi.
Madamu Jeannette Kagame yanyuzwe na siporo rusange y’uyu munsi agaragaza ko yaranzwe n’abitabiriye bafiite imbaraga zidatezuka.
Abagore bo mu nzego zitandukanye, abagabo ndetse n’abana bitabiriye iyo siporo rusange idasanzwe y’abagore yakozwe mu Gihugu hose, ikaba ijyanye n’ubukangurambaga bugamije gushishikariza abagize umuryango gukorera siporo hamwe.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umumuryango Dr. Uwamariya Valentine, yibukije abitabiriye siporo rusange ko siporo ari ubuzima, asaba abagize umuryango kuyigira umuco kuko ituma umubiri uruhuka, ikarinda indwara, ikongera ubumwe n’ubusabane.
Yasabye by’umwihariko abagore n’abakobwa kwitabira kwipimisha indwara zitandura, amahirwe atangwa mu gihe cya siporo rusange ikorerwa mu Mujyi wa Kigali kabiri mu kwezi. Abitabiriye siporo y’uyu munsi mu Mujyi wa Kigali bisuzumishije indwara zitandura.
Indwara zisuzumwa kuri buri siporo, ni umuvuduko ukabije w’amaraso (blood pressure), igipimo cy’isukari mu maraso (Blood sugar level) no gupima ngo harebwe niba umuntu adafite umubyibuho ukabije hashingiwe ku burebure bwe n’ibilo afite (Body Mass Index-BMI).
Siporo rusange ni umwanya abagize umuryango ari bo umugore, umugabo n’abana, bahuza urugwiro ndetse bakaganira ku ngingo zitandukanye ari na ko bahura n’abandi cyangwa abayobozi babagezaho gahunda za Leta zitandukanye.
Bitewe n’akazi abantu bakora, hari abatabona umwanya uhagije wo kuba mu miryango yabo. Siporo rusange rero wabaye umwanya mwiza bongera guhura bityo bikongera ubusabane ku bagize umuryango.
Siporo rusange kandi ivugwaho kugabanya imyuka ihumanya ikirere yoherezwa n’ibinyabiziga kubera ko imihanda iba yafunzwe ku binyabiziga bikoresha moteri ndetse n’ababa bayitabiriye bagenda n’amaguru.














