NEC yakiriye abasaga 670 basabye kuba Abakandida Depite

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 2, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) itangaza ko abantu 675 basabye kuba Abakandika ku mwanya w’Abadepite mu matora ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

NEC ivuga muri abo basabye kuba abakandida depite 400, ari abatanzwe n’imitwe ya Politiki, 275 basabye guhagararira ibyiciro byihariye birimo icy’abagore, icy’urubyiruko n’icy’abantu bafite ubumuga.

Ubusanzwe Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ntibagomba kurenga 80, nyamara abasabye kwimamaza bakubye inshuro zirenga 8 z’iyi myanya yemewe n’amategeko.

NEC yatangiye kwakira Kandidatire Tariki 17 igeza tariki ya 30 Gicurasi 2024.

Perezida wa NEC Oda Gasinzigwa, yabwiye The New Times ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yakiriye abifuza kuba abakandida depite bigenga 27.

Abahagarariye ibyiciro byihariye ni 248, muri bo abasaba gahugararira abagore ni 201, abasaba guhagararira urubyiruko 34, n’abasaba guhagararira abantu bafite ubumuga ni 13.

Ni mu gihe abakandida bazatorerwa guhagararira abagore ari 24, bagize 30% by’Abadepite bose 80 bagomba gutorwa.

Abagaharariye urubyiruko batorwa ni abantu 2, mu gihe abahagarariye abantu bafite ubumuga batorerwa umudepite umwe ubahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko.

Madamu Gasinzigwa yavuze ko Imitwe ya Politiki 6 ari yo yatanze imyirondoro y’abakandida ibasabira kuba Abadepite.

Muri iyo mitwe harimo Umuryago RPF Inkotanyi n’indi mitwe y’abafatanyabikorwa bishyize hamwe muri aya matora, batanze urutonde rw’abantu 80.

Hari ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL) ryatanze amazina y’abantu 54, Ishyaka riharinira Demokarasi n’Imibereho myiza (PSD) ryatanze 66, Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR) ryatanze 65, Ishyaka PDI ryatanze 55 na PS Imberakuri yatanze 80, bose hamwe ni 400.

Imitwe ya Politiki ndetse n’abakandida bigenga, mu bakandida batanzwe bagomba gutorwamo abadepite 53, muri aya matora u Rwanda rwitegura.

Biteganyijwe ko NEC izatangaza urutonde rw’agateganyo rw’abemerewe kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’uw’Abadepite tariki ya 6 Kamena, urwa burundu rugatangazwa tariki ya 14 Kamena 2024, nk’uko amategeko agenga Komisiyo y’Amatora abiteganya.

Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bazaba bamaze kwemezwa bizatangira tariki ya 22 Kamena bigeze tariki ya 13 Nyakanga 2024.

Ni amatora azaba tariki ya 14 kugeza tariki ya 16 Nyakanga 2024.

Iteka rya Perezida wa Repubulika ryo ku itariki ya 12 Ukuboza 2023, ryemeje ko amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite batanzwe imitwe ya Politiki n’abiyamamaje nk’abakandida bigenga, bazatorwamo  abadepite 53, azaba tariki ya 14 Nyakanga 2024 ku Banyarwanda baba mu mahanga mu gihe tariki ya 15 uko kwezi,  hazatora Abanyarwanda bo mu gihugu imbere.

Tariki ya 16 Nyakanga ni bwo hazaba amatora y’abagore 24 bahagarariye abandi mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, bagatorwa n’Inama y’igihugu yabo, hazatorwa kandi abadepite babiri bahagarariye urubyiruko batorwe n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ndetse hanatorwe n’Umudepite umwe uharariye abantu bafite ubumuga.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 2, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE