Bobi Wine yakoze impanuka Imana ikinga akaboko

Umuhanzi akaba n’umunyapolitiki mu gihugu cya Uganda Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine yakoze impanuka ku bw’amahirwe Imana ikinga akaboko.
Impanuka Bobi Wine uyobora ishyaka rya National Unity Platform (NUP) ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda yakoze yabaye mu ijoro ry’itariki 31 Gicurasi 2024, ibera hafi ya Kaminuza ya St Lawrence mu gace kitwa Maya.
Uretse kuba nta ngaruka impanuka yagize kuri Bobi Wine, ariko yahitanye abandi bantu batatu abandi benshi barakomereka, ndetse inangiza ibinyabiziga birimo imodoka ebyiri hamwe na moto ebyiri.
Ni amakuru yemejwe n’ubuyobozi bwa Police ishami rishinzwe umutekano w’umuhanda yo mu gace iyo mpanuka yabereyemo, yatangaje ko abakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga bikozwe n’ubuyobozi bwa (NUP), kugira ngo bakomeze kwitabwaho.
Ubuyobozi bwa Police Ishami rishinzwe umutekano w’umuhanda bwatangaje ko umuvuduko uri hejuru ari kimwe mu mpamvu yateye impanuka kuko ari imodoka ndetse na moto bose birukaga cyane.
Ibi bibaye mu gihe ubuyobozi bw’ishyaka rya Bobi Wine (NUP) bwahuye na Police mu nama yabereye ku cyicaro gikuru cya Police ya Uganda, aho baganiraga ku buryo habaho imikoranire y’iryo shyaka na Police, imyanzuro itarubahirijwe ku ruhande rw’ishyaka rya NUP nkuko byagaragaye mu mpanuka yabaye ubwo iryo shyaka ryatwaye inkomere kwa muganga Polisi itarahagera bigafatwa nko gusibanganya ibimenyetso.
