Impanuro za Perezida Kagame zatumye Titi Brown ashinga itsinda ryigisha kubyina

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 1, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umubyinnyi w’imbyino zigezweho Titi Brown avuga ko impanuro za Perezida Kagame zamuteye imbaraga zo kureba icyo yakoresha impano ye ngo atange umusanzu mu kubaka Igihugu, bituma afata umwanzuro wo gushinga itsinda ry’abana bato abigisha kubyina.

Ni ibyo yagarutseho ubwo yari mu kiganiro yagiranye na televiziyo y’Igihugu ari kumwe n’iryo tsinda rigizwe n’abana batanu barimo abahungu bane n’umukobwa umwe, ryitwa African Mirror.

Titi avuga ko kugira umusanzu utanga mu kubaka Igihugu bidasaba ibya Mirenge ahubwo bisaba kugira ikinyabupfura, kandi ko impanuro z’Umukuru w’Igihugu na zo zaramufashije.

Ati: “Nk’uko bisanzwe icya mbere ni ukugira ikinyabupfura kuko nta kinyabupfura nta kintu wageraho, kandi ikindi ukirinda gutakaza umwanya mu bitagufitiye akamaro.”

Akomeza agira ati: “Niba Umukuru w’Igihugu ahora adushishikariza kwishakamo ibisubizo, ataryama kugira ngo urubyiruko tubone amahirwe mu gihugu cyacu, ntabwo twakamwituye kujya mu bidafite akamaro kandi turi imbaraga z’Igihugu nkuko duhora tubyumva.”

Titi ngo yifuza kuzabona itsinda ry’abana atoza hari aho kubyina bibagejeje ashingiye ku bufatanye bagirana n’ababyeyi babo.

Ati: “Nifuza ko aho nageze nk’umubyinnyi nabo bazatere ikirenge mu cyanjye, dore ko twibanda cyane ku kinyabupfura no gukunda ibyo bakora, ikindi ababyeyi babo duhana amakuru arebana n’abana, nizera ko bizakunda.”

Titi aheruka kugirana ibiganiro na Minisitiri w”Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Dr Utumatwishima Abdallah byari byabanjirijwe no kuba yari yabanje kugaragaza ko yishimira ibikorwa by’ababyinnyi barimo Jojo Breezy ndetse na Titi Brown.

Zimwe mu nama Titi agira urubyiruko ni uko bakwiye kujya bishakamo ibisubizo nkuko bahora babishishikarizwa kenshi n’Umukuru w’Igihugu kandi bakazirikana ko ari bo bagomba kubaka Igihugu mu byo bafite byose, uko byaba bingana kose bakumva ko ari inshingano zabo.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 1, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE