Ngendahimana wayoboraga RALGA yeguye

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 31, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024, hasakaye inkuru yuko Ngendahimana Ladislas wari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rihuza inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali (RALGA), yeguye ku nshingano ze.

Mu kiganiro kigufi ahaye Imvaho Nshya, ayemereye ko yeguye gusa nta byinshi atangaje ku iyegura rye. Agize ati: “Ni ibisanzwe […]”

Ladislas Ngendahimana yahawe inshingano zo kuyobora RALGA asimbuye Egide Rugamba ku mwanya w’Umunyamabanga Rusange (SG) w’iri shyirahamwe.

Ngendahimana yahawe kandi izi nshingano amaze igihe kitari gito akuriye itumanaho ndetse ari n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Ni inararibonye muri Politiki akaba ni umusesenguzi ariko by’umwihariko akaba azi neza inzego z’ibanze n’ imikorere yazo.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 31, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE