NEC yaburiye abakandida n’abanyamakuru bakora ibinyuranye n’amategeko

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 31, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yaburiye abakandida biyamamaza gutorerwa kuba Perezida cyangwa Abadepite ndetse n’abanyamakuru, bakora  ibinyuranye n’amategeko mu gihe cy’amatora. 

Iyo komisiyo yavuze ko mu bitemewe harimo kuba igikorwa cyo kwiyamamaza kitaratangira, bityo ababikora cyanga ibindi bitemewe azabihanirwa. 

Oda Gasinzigwa, Perezida wa NEC, yabikomojeho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Kane tariki ya 30 Gicurasi 2024, nyuma y’aho iyi Komisiyo yari isoje kwakira kandidatire z’abifuza kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

Gasinzigwa yagize ati: “Icya Mbere turagira ngo tubamenyeshe ko igikorwa cyo kwiyamamaza kitaratangira […] bafite umwanya wo kuziyamamaza, byaba byiza rero batishe amategeko kuko na bo yabagiraho ingaruka”.

Uwo muyobozi yakomeje avuga ko mu gihe NEC yabona ko hari imyitwarire idahwitse inyurinyije n’amategeko ku mukandida, ishobora guhita imukura ku rutonde rw’abemerewe kwiyamamaza.

Ati: “Ni byiza ko twakiriye ibyo basaba, ariko turasaba ko bamenya ko n’igihugu gifite amategeko agenga amatora, ariko kandi hari n’amategeko rusange atanga umutuzo ku Banyarwanda”.

Madamu Gasinzigwa ashimira itangazamakuru rikomeje kubafasha muri ibi bikorwa by’imyiteguro y’amatora ariko akavuga ko hari bamwe bashobora kugaragaho amakosa, akabibutsa ko nibibagaragaraho na bo bazabihanirwa n’amategeko.

Ati: “ Dufatanye kugira ngo twigishe Abanyarwanda muri bwa burere mboneragihugu bujyanye n’amatora, ariko na none ahari benshi ntihaburamo umwe cyangwa babiri bateshuka ku migendekere myiza y’amatora turabasaba ko baba abanyamwuga.”

Yakomeje agira ati: “Tuributsa kandi ko atari umwanya wo kugira ngo bakore ibidakwiriye, birimo gufasha abakandida kwiyamamaza igihe kitaragera. Twaranabiganiriye barabizi ibyo batemerewe gukora muri iki gihe cy’amatora.”

NEC itangaza ko mu bakandida batanze Kandidatire ku mwanya wa Perezida bagera ku 9, barimo abatanzwe n’imitwe ya Politiki, irimo Umuryango RPF Inkotanyi ndetse n’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Green Party of Rwanda) n’abakandida bigenga 7.

Abo bose NEC ivuga ko bazanye ibisabwa, ikaba igiye gutangira kubisuzuma niba byuzuye, ikazatangaza urutonde rw’agateganyo tariki ya 6 Kamena 2024.

Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida Perezida n’Abadepite bizatangira tariki ya 22 Kamena bikazarangira tariki ya 13 Nyakanga 2024.

Amatora u Rwanda rwitegura ateganyijwe tariki ya 14 na 15 Nyakanga 2024.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 31, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE