U Rwanda rwongereye imbaraga mu gutera ibiti bivangwa n’imyaka

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 29, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Leta y’u Rwanda yagaragaje impamvu ishyira imbaraga rushyira mu gutera amashyamba no gusazura asanzwe, by’umwihariko haterwa ibiti bivangwa n’imyaka, kuko ari yo ntwaro ikomeye mu guhagana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no kubungabunga ibidukikije mu buryo burambye.

Byakomojweho na Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc mu nama y’Igihugu y’iminsi ibiri yiga ku gutera amashyamba avangwa n’imyaka iteraniye i Kigali, guhera uri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Gicurasi.

Ni inama yateguwe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ambasade y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda (EU in Rwanda), Umuryango Mpuzamahanga wita ku Kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima (IUCN), Ikigo gikora Ubushakashatsi ku biti bivangwa n’imyaka  (CIFOR-ICRAF), na Kaminuza y’u Rwanda (UR).

Nanone kandi abandi bafatanyabikorwa muri iyi nama harimo Umushinga wo guhanga udushya hifashishijwe ikoranabuhanga mu buhinzi DeSIRA (Development-Smart Innovation through Research in Agriculture) wanyujijwe muri Kaminuza ya Gent n’iya KU Leuven.

Iyo nama ihurije hamwe abahagarariye ibigo by’ubushakashatsi na za kaminuza, ibigo bya Leta, imiryango y’abahinzi borozi, sosiyete sivile, imiryango mpuzamahanga, abikorera, itangazamakuru, abafatanyabikorwa mu iterambere, n’abandi benshi.

Ibiganiro byabo biribanda ku by’ibanze byagaragajwe n’ubushakashatsi no kugaragaza umucyo w’uburyo ubuhinzi bwifashisha ibiti bivangwa n’imyaka bushobora gukorwa mu gihugu hose.

Iyo nama nanone kandi iragaruka ku nsanganyamatsiko zinyuranye zibanda ku ruhererekane rw’ibinyabuzima n’ubuhinzi bwifashisha ibiti bivangwa n’imyaka, amahirwe yo kubyaza umusaruro ingufu zitangwa na biyogazi, guhuza ubwo buhinzi n’iterambere y’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, no gushyiraho politiki zigamije gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda.

Minisitiri Dr. Mujawamariya yagize ati: “Igihugu cyacu gifite ubutaka butandukanye n’imigenzo y’ubuhinzi inyuranye, kiri ku ruhembe rw’imbere mu guhangana n’ingorane mpuzamahanga zishingiye ku mihindagurikire y’ibihe no guharanira kubungabunga ibidukikije mu buryo burambye.”

Yakomeje agira ati: “Mu gihe duhanganye n’ibiriho biterwa n’imihindagurikire y’ibihe, gutera ibiti bivangwa n’imyaka byigaragaje nk’intwaro y’ingenzi cyane. Ibiti bikora nk’abarinzi, bigakumira ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere zikabije, bikaringaniza ubushyuhe ndetse bikanagabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Minisitiri Dr. Mujawamariya yaboneyeho gushimangira ko ukwiyemeza k’u Rwanda mu gutera ibiti bivangwa n’imyaka ari ugusigasira urusobe rw’ibinyabuzima.

Ati: “Uko turushaho kuzuza ubutaka bwacu uruvangitirane rw’ibihingwa n’ibiti bivangwa n’imyaka, tuzarema ubuturo buhoraho bw’ibihingwa n’amoko atandukanye y’inyamaswa. Gukora ubuhinzi bwifashisha ibiti bivangwa n’imyaka ni urugero rwiza rw’icyizere, rutanga ibisubizo bifatika bihuza ibyo abaturage bakeneye n’iterambere.”

Ambasaderi wa EU mu Rwanda Belen Calvo Uyarra,  na we yashimangiye ko batewe ishema no gushyigikira gahunda yo kubaka ubudahangarwa bw’ubuhinzi n’ibindukikije mu Rwanda.

Yavuze ko ukwiyemeza kwa Leta y’u Rwanda mu kwimakaza ubuhinzi bw’ibiti bivangwa n’imyaka kujyanye n’icyerekezo cy’ahazaza Isi yose isangiye aho ingorane ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe zishakirwa ibisubizo byuje guhanga udushya kandi bishingiye ku bushakashatsi. 

Yakomeje agira ati: “Ukwiyemeza kwa Guverinoma y’u Rwanda mu gusazura amashyamba binyuze no mu kuvanga ibiti n’imyaka ni uko gushimirwa. Kandi bigaragaza gahunda nziza igamije guteza imbere ubuhinzi no kuvugurura uruhererekane rw’ibiribwa.”

Yemeje ko kuvanga ibiti n’imyaka nk’igisubizo karemano, bidahangana n’imihindagurikire y’ibihe no kurema urusobe rw’ibinyabuzima gusa, ahubwo binafasha mu kugabanya ubukene.

Umuyobozi wa IUCN mu Rwanda Kaori Yasuda, na we yagaragaje ko ibikorwa bamaze gutera inkunga mu Rwanda byagaragaje ko gukoresha uburyo bwo kuvanga ibiti n’imyaka byerekanye ko bishobora gusazura ubutaka bwari bwarangiritse, nk’igisubizo gishobora guhindura imibereho y’abahinzi bakagira ubudahangarwa ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Yavuze kandi ko ubu buryo bunatanga inyungu zo kongera ubuzima bw’ubutaka, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bibubamo ndetse n’ibiba hejuru yabwo, kubungabunga umutungo kamere w’amazi ndetse no kurwanya isuri.

Ati: “Ubufatanye buhamye hagati y’abahanga mu bya siyansi n’abanyapolitiki burakenewe kugira ngo ibisubizo by’ubuhinzi bw’ibiti bivangwa n’imyaka bushingiye ku bushakashatsi bukorwe kugira ngo hongerwe umusaruro w’ubuhinzi buorwa mu buryo burambye n’uruhererekane rw’ibiribwa rwongererwe imbaraga mu Rwanda.”

Uhagarariye Enabel mu Rwanda Dirk Deprez, na we yashimangiye ko guhuza ubuhinzi na gahunda zo gutera amashyamba avangwa n’imyaka bisaba igenamigambi ryizewe, gukusanya inkunga ku buryo buhoraho ndetse no guhuza ibikorwa hinjizwamo n’abikorera n’amahirwe aboneka ku isoko rya karubone.

Yakomeje agira ati: “Enabel yiyemeje gutanga umusanzu muri iyo gahunda duhuriyeho izanamo ubunararibonye bw’imyaka 10 imaze ikorera mu Rwanda mu nzero z’ubuhinzi no gutera amashyamba.”

Yashimangiye kandi ko ubu bibanda ku guhanga ibishya mu kongerera agaciro ubuhinzi bwifashisha ibiti bivangwa n’imyaka no kurushaho kunoza uruhererekane rw’ubweo buhinzi.

Uyu mushinga ugamije kugaragaza umusaruro urambye by’umwihariko mu Ntara y’Iburasirazuba, ahagaragara hegitari zirenga 500,000 zikeneye gusanwa muri ubwo buryo ndetse no mu nkengero z’Umujyi wa Kigali habarurwa hegitari 40,000 zishobora gukoreshwa mu ruhererekane rw’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto.  

Iyo nama yabaye mu gihe icyiciro cya mbere cya Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 yo kwihutisha iterambere kirimo kugera ku musozo hategerezwa ikindi (NST2) biteganywa ko kizatangirana n’umwaka wa 2025.

Nanone kandi iyo nama inabonwa nk’umusingi wo gukusanya amakuru ku myiteguro y’Inama Mpuzamahanga yiga ku Mashyamba avangwa n’imyaka ishobora kubera mu Rwanda mu mwaka utaha.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 29, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE