Ayra Star yahurije kuri Album ye abahanzi basanzwe bahangana

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 28, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umuhanzi wo muri Nigeria ukunzwe cyane mu njyana ya Afrobeat nyuma yo kugaragaza ko umuzingo we warangiye, yanagaragaje ko wanahuriyeho Asake na Saye Beat basanzwe bazwiho ihangana muri Nigeria.

Ni umuzingo we wa kabiri avuga ko yise The Year I turned 21 (TYIT21), wamaze kugera ku mbuga zose zicururizwaho umuziki, kugira ngo abawushaka bawubone.

Ubwo yari mu kiganiro na The Beat FM Lagos akabazwa niba ihangana ry’aba bahanzi bombi rihora ribakururira guhozwaho ijisho n’abantu benshi atariyo mpamvu yaba yaramuteye kubahitamo ngo babe bamufasha kuri uwo muzingo, Ayra Starr yabyamaganiye kure.

Yagize ati: “Sinigeze nshyira Asake na Saye Vibez kuri Album yanjye nshingiye ku kuba bahora mu ihangana, nta n’icyo narinzi ku ihangana ryabo, ni uko nabakundaga bombi nk’abahanzi, ndi mwiza mu bijyanye n’amajwi, abo dufatanya mu kazi bakunze kwibanda ku bucuruzi, ariko njye nibanda ku majwi ndetse no kureba abo tuzahuza.”

Yongeraho ati: “Nateze amatwi ibihangano bya Seyi Vibez kenshi ndetse n’ibyo yafatanyije n’abandi, ni uko nafashe umwanzuro wo gukorana na we, umunsi namuhaye amajwi nari nakoze yahise yandika angezaho uruhare rwe ako kanya, na Asake na we yampaye inyandiko ze mu minsi itatu gusa nabonye bafite ibakwe muri bo nta cyari kumbuza gukorana na bo cyane ko nari nsanzwe nanabakunda.”

Ihangana rya Asake na Seyi Vibez ku mbuga nkoranyambaga rihoraho ndetse ugasanga abakunzi babo n’ababakurikira buri gihe baziteze kuko ngo zituma baticwa n’irungu.

Asake azwi mu ndirimbo nka Lovely at the top, Only me, Remember n’izindi mu gihe Seyi Vibez azwi mu zirimo Cana, Ht Trick, Today na Different Pattern ari nayo Ayra Starr avuga ko yibanzeho ubwo yumvaga ibihangano bye.

Biteganyijwe ko umuzingo wa Ayra Starr yise “The year I turned 21” azawumurika ku mugaragaro tariki 31 Gicurasi 2021, ukaba uje ukurikira uwo yise 19 and Dangerous yashyize ahagaragara tariki 6 Kanama 2021.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 28, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE