Gakenke: Ba Mudugudu bifuza gufashwa kubona telefone zigezweho

Bamwe mu Bakuru b’Imidugudu yo mu Mirenge igize Akarere ka Gakenke, bavuga ko kutagira telefone zigezweho (Smartphone), bituma amakuru ndetse na raporo zimwe na zimwe bidatangwa ku gihe ikindi ngo bibaheza mu bwigunge, bakaba basaba ubuyobozi ko bwabafasha kubona izi telefone mu buryo bworoshye.
Ntabareshya Theogene, akaba Umukuru w’Umudugudu wa Kara, Akagari ka Rukura, Umurenge wo Gashenyi, avuga ko babonye neza akamaro ko gutunga telefone igezweho mu bihe bahuraga n’ibiza kuko ngo byabasabaga gutanga raporo ugaragaza n’uburyo imisozi ndetse n’inzu byabaga byangiritse.
Yagize ati: “Buriya smartphone ni ikintu gikomeye cyane nka twe turi mu nshingano, iyo ubonye ikitagenda neza wafotora ukohereza raporo iherekejwe n’amafoto kwa gitifu cyangwa se ahandi wifuza kuko amafoto aravuga, baduhaye uduterefone duto twa Techno, ariko natwo twarashaje kuko amabatiri ntakibika umuriro, twifuza ko baduha telefone zigezweho nk’uko babikorera abo mu zindi nzego”.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Vestine Mukandayisenga avuga ko ikibazo cya ba Mudugudu badafite smartphone kuri ubu ngo bagiye kukitaho cyane bariya bantu ari ab’agaciro mu miyoborere n’imigendekere myiza ya Leta ngo hari gahunda nziza ubuyobozi bubafitiye ku buryo mu minsi iri mbere buri Mukuru w’Umudugudu azaba afite smartphone.
Yagize ati: “Kugeza ubu hari ikompanyi y’itumanaho (MTN) turi mu biganiro ku buryo abakuru b’imidugudu mu minsi iri imbere bazaba bahawe buri wese Smartphone, ikindi ndetse nishimira ni uko ab’inkwakuzi kuri ubu bakusanije amafaranga ku buryo na telefone bazitumije zigiye kubageraho, kandi natwe dusanga itumanaho rigezweho ku muyobozi wese ari ngombwa mu iterambere ry’igihugu”.
Mukamwezi wo mu Mudugudu wa Gikoro avuga ko aramutse abonye telefone ya smart byamufasha cyane kuko byamufasha kujya anamenya n’andi makuru y’ahandi
Yagize ati: “Smartphone itanga amakuru byihuse, ndamutse mpawe iyo telefone najya nsoma nkumva amakuru y’ahandi kuko na televiziyo uyireberaho, ibi bizatuma n’Umukuru w’Umudugudu nawe asirimuka, nta n’ubwo arega ari Mudugudu gusa na mutwarasibo kuko bose nabonye izi nzego zikenera itumanaho ku bijyanye n’umutekano aho baba batuye nko mu gihe abantu barwanye, habaye amakimbirane mu ngo yenda na bo barwanye, aho tugeze Mudugudu akwiye smartphone”.


Baptiste ikamubuga says:
Ugushyingo 8, 2024 at 7:39 amNibyo koko bamudugugu nabagaciro bakwiriye 4nezigezwe sibogusa nizindi nzego zubuyobo zi