Leta ifite intego zo kugera ku iterambere rigera kuri bose

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko Leta ifite intego zo kugera ku iterambere rigera kuri bose.
Yabigarutseho mu cyumweru gishize ubwo yatangizaga inama y’iminsi ibiri, ihuje Ihuriro ry’Ibigo by’Imari mu Rwanda (Association des Microfinances au Rwanda -AMIR) ndetse n’ibigo bitanga serivisi z’ikoranabuhanga hirya no hino ku Isi.
Yavuze ko kugeza ikoranabuhanga muri Koperative Imirenge SACCO, bigeze ku ijanisha rya 94%, yizeza ko mu bihe bya vuba ibigo by’imari byose bizaba byagejejejwemo ikoranabuhanga.
Ati: “Kugira ngo za microfinances zibashe gutanga serivisi nziza, zihendutse kandi zigere kuri benshi, ikoranabuhanga ribifitemo uruhare rukomeye.
Hari intambwe nziza imaze guterwa rero, urabona nk’uburyo telefoni zisigaye zikoreshwa mu bintu hafi ya byose, ibyo ntibyabagaho kera.
Bituma rero serivisi zigera ku bantu benshi icyarimwe, kandi uko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere ni na ko ibiciro bigenda bimanuka.”
Jackson Kwikiriza, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Ibigo by’Imari mu Rwanda (AMIR), avuga ko icyifuzo ari uko hakemuka ikibazo cy’abakora ingendo ndende bashaka serivisi z’imari.
Agira ati: “Icya mbere dushaka ni uko Abanyarwanda bose begera imari, buri wese akazigama icyo afite uko kingana kose atavuye aho ari.
Umuntu ntategeshe 1000 FRW agiye kuzigama 500 FRW. Turashaka ko buri Munyarwanda amenya gukorana n’ibigo by’imari. Nta kundi byakorwa rero tudafite ikoranabuhanga rigera hose.”

Rwambari Elysée, Umuyobozi wa SACCO y’Umurenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba, ahamya ko Umurenge SACCO abereye umuyobozi watangiye gukoresha ikoranabuhanga tariki 04 Ukuboza 2023.
Avuga ko babifashijwemo na Minisiteri y’Imari n’igenamigambi mu ishami rishinzwe kugeza ikoranabuhanga mu Mirenge SACCO.
Kuri ngo gukoresha ikoranabuhanga byarohoreje uburyo bwo gutanga amakuru.
Yagize ati: “Mbere tugikorera ku mafishi byasabaga kugenda ukagenzura ahatangirwa amafaranga (Guichet) kugeza ahacungirwa umutungo, hakarebwa ifishi ku ifishi n’uko amafaranga yahererekanyijwe ariko ubungu ni mu ikoranabuhanga, tukirangiza umunsi uhita ubona raporo yose ukaba uzi amakuru y’ikigo y’umunsi.”
Avuga ko abaturage ba Rwinkwavu bamaze kumenya gukoresha ikoranabuhanga kuko bizigamira bakanabikuza bakoresheje ikoranabuhanga ryo kuri telefoni.
Umuturage washakaga kumenya amakuru ya konti ye, byasabaga ko afotorerwa ifishi ye ariko ubu ngo byose abibona akoresheje telefoni.
Kugeza ubu, Ihuriro ry’ibigo by’Imari mu Rwanda (AMIR), rigaragaza ko rigeze ku kigereranyo kiri hejuru ya 80% mu kwitabira gukoresha ikoranabuhanga. Iri huriro kugeza ubu rifite ibigo by’ibinyamuryango 458.
