Perezida Kagame yagejejweho ubutumwa bwa mugenzi we wa Mali

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gicurasi, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mu biro bye Abdoulaye Diop, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Mali.

Ibiro by’umukuru w’igihugu bibinyujije ku rubuga rwa X, byatangaje ko Minisitiri Abdoulaye yazanye ubutumwa bwihariye bwa Perezida Col Assimi Goïta, Perezida w’inzibacyuho wa Repubulika ya Mali.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Kagame, yakiriye ubutumwa bwa mugenzi we nyuma yaho kuri uyu wa Mbere u Rwanda na Mali byasinye amasezerano 19 y’ubufatanye mu nzego zirimo ubuzima, umutekano, umuco, ubuhinzi, ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’ibindi.

Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali, ahari hateraniye inama ya mbere ya Komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi, igamije gushimangira umubano n’ubufatanye buhuriweho.

U Rwanda na Mali bisanganywe indi mikoranire mu ngeri zitandukanye aho hari amasezerano byasinyanye ajyanye n’ubwikorezi bukorerwa mu kirere yemerera indege zo muri ibi bihugu byombi gukoresha ibibuga mpuzamahanga byabyo.

Mu 2022 kandi Abayobozi b’ingabo za Mali bageze mu Rwanda bagamije kwigira ku bunararibonye bw’Ingabo z’u Rwanda ndetse bemeranya ko mu gihe gito ubufatanye bushyirwa mu masezerano.

Mu 2017 kandi, Minisitiri w’Ubutabera muri Mali yagiriye uruzinduko mu Rwanda agaragaza ko azahita ashyiraho urwego rukora nk’abunzi mu gukemura ibibazo by’abaturage.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE