PS Imberakuri yatanze kandidatire y’Abakandida Depite 80 bazayihagararira

Ishyaka PS Imberakuri ryatanze kandidatire rishyikiriza Komisiyo y’Amatora (NEC) lisiti ntakuka y’abakandida Depite 80 bazayihagararira mu matora y’Abadepite, azaba muri Nyakanga uyu mwaka.
Ni lisiti n’ibindi byangombwa bigenwa n’amategeko byatanzwe na Perezida wa PS Imberakuri, Hon Mukabunani Christine, kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Gicurasi 2024, abishyikiriza Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa.
Hon. Mukabunani yaje aherekejwe na bamwe mu bagize ishyaka rye barimo Depite Niyorurema Jean Rene.
Mu bakandida 80, PS Imberakuri yatanza harimo abagore 43 abandi bakaba abagabo.
Icyakora NEC yamugaragarije mu byangomba bigenwa n’amategeko yatanze bituzuye ko haburamo icyangombwa kigaragaza inyandiko mvugo y’inama yemeje abakandida bazahagararira ishyaka.
Mukabunani Christine nyuma yo gutanga ibyo byangombwa yabwiye itangazamakuru ko icyangombwa cyaburaga bagiye kugishaka na cyo bakagishyikiriza NEC.
Yagize ati: “Haburaga inyandiko mvugo y’inama y’abemeje urutonde, turarangiza kuyikora kandi gahunda yo gutanga kandidatire yari iyi ni yo mpamvu tutari twakayirangije ngo tuyizane.”
Yavuze ko nta mpungenge ko ibyangombwa byabo bitazemerwa kuko kurangiza kubitanga ari tariki ya 30 Gicurasi 2024.
PS Imberakuri yatangaje ko nta mukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu izatanga ahubwo ko ishyize imbaraga mu matora y’Abadepite.
Ni ishyaka kandi ryavuze ko nta mukandida rizashyigikira.
Yagize ati: “Tujya inama ko abantu bazajya bakurikira uko abantu biyamamaza ugafata icyemezo ukurikije imigabo n’imigambi ya buri muntu, kandi ni ukurindira ko kwiyamamaza bigera.”
Yagaragaje kuba bataratanze kandidatire ku mwanya wa Perezida bitavuze ko ishyaka ritateye imbere ko ahubwo bashaka kubanza kwiyubaka bakaziyamamaza biteguye.
Ati: “Ni ukugira imbaraga cyane mu kwiyamamaza mu kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, kuko ni inzego ibyiri zitandukanye, rumwe ni nyubahiriza tegeko urundi ni nshinga tegeko, twiyemeje gushyira imbaraga muri nshingategeko nyuma tukazaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.”
Hon. Mukabunani yatangaje ko amatora ari nk’urubanza kandi rusaba ubushobozi buhambaye bityo ko kuziterurira rimwe byabagora, banga gutatanya imbaraga.
Yavuze ko PS Imberakuri yifuza ko imyanya ifite mu N teko Ishinga Amategeko yayongera ikava ku Badepite babiri ifite ubu ikiyongera.
Perezida wa Komisiyo y’Amatora NEC, Oda Gasinzigwa yashimiye PS Imberakuri kuko yubahirije amategeko mu gutanga kandidatire abifuriza amahirwe mu matora.
Gasinzigwa kandi yabasabye gushaka ibyangombwa bibura bakabizana vuba kandi NEC izabibemerera nk’uko amategeko abiteganya.
Abakandida depite batanzwe na PS Imberakuri 80 harimo abahagarariye urubyiruko ku kigero cya 70%.


