U Rwanda na Mali basinye amasezerano 19 y’ubufatanye

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr Vincent Biruta yatangaje ko u Rwanda na Mali bahurira kuri byinshi, bityo basinye amasezerano 19 y’ubufatanye.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2024, aho ayo masezerano azibanda ku bnzego zitandukanye harimo umutekano, ubuhinzi, ubuzima, ikoranabuhanga, ubukerarugendo n’izindi.
Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali, ahari hateraniye inama ya mbere ya Komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi, igamije gushimangira umubano n’ubufatanye buhuriweho, yatangiye imirimo yayo ku wa 25 isoza kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Gicurasi 2024.
Minisitiri Dr Biruta yavuze ko ibi bigaragaza umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi, kandi abayobozi bo ku mpande zombi banaganiriye ku buryo umubano wakomeza gushimangirwa.
Uretse ayo masezerano 19 yasinywe uyu munsi, Minisitiri Dr Biruta yagaragaje ko hari n’andi masezerano akiri gutunganywa akazashyirwaho umukono bidatinze.
Yagize ati “Iyi nama kandi ni amahirwe yo kongera kuganira ku bibazo by’umutekano mu bice bitandukanye by’Afurika. Ibyo biganiro bituma dushyira imbaraga mu guteza imbere umuco wo kuganira ku bibazo by’amahoro n’umutekano.”
Ku ruhande rwa Mali, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Abdoulaye Diop yavuze ko umubano w’u Rwanda na Mali umeze neza, ufitiye inyungu abaturage b’ibihugu byombi ndetse no guharanira iterambere ry’Afurika.
Ati “Isinywa ry’aya masezerano ni intambwe y’ingenzi, iganisha ku gushyigikira umubano hagati y’ibihugu byombi. Ntitwifuza ko iyo ntambwe yahagarara [….] intego yo kubaka Afurika ifite amahoro, iterambere yigenga kandi ikomeye, u Rwanda na Mali bifitanye umubano mwiza mu bya politike[….] twizeye ko hashingiwe ku myanzuro twafashe, ibikorwa bizakorwa hagati y’ibihugu byombi bizarushaho kwiyongera.”
Komisiyo ihuriweho n’u Rwanda na Mali, yagiyeho ku itariki ya 19 Nzeri 2023, hagamijwe ko ikurikirana imiterere y’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.





