Papouasie-Nouvelle-Guinée:  Abantu barenga 2000 bagwiriwe n’inkangu

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gicurasi 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umubare w’abahitanwa n’inkangu ikomeye yibasiye intara yitaruye Enga mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu, uragenda wiyongera umunsi ku munsi. Inkangu yagwiriye abantu barenga 2000, abayobozi babibwiye Loni nk’uko bigaragara mu ibaruwa yabonywe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP).

Imihanda myinshi ntiraba nyabagendwa, bikagora itangwa ry’ubuvuzi n’ibiribwa kimwe no kwimura imidugudu ihakikije.

Iyo nkangu yagwiriye abantu barenga 2000 kandi yanangije byinshi nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibiza cya Papouasie-Nouvelle-Guinée kibitangarije Ibiro by’Umuryango w’abibumbye Mu murwa mukuru, Port Moresby.

Uhagarariye Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye kiri aho iyo nkangu yabereye, Umuryango Mpuzamahanga w’Abimukira, yereka umunyamakuru Grégory Plesse, uri i Sidney, ko ibintu bikomeje kuba bibi cyane.

Bagenzi be bagombaga guhunga, bakava aho mu matongo kubera ko amabuye yahoraga agwa kandi ubutaka bukomeza kumanuka. Yakomeje avuga ko ibyo byose bigira ingaruka ku nzu zihakikije. Hatanzwe itegeko ryo kwimuka.

Abantu barenga 1.200 mu midugudu na bo bahuye n’akaga ko kuba bakwibasirwa n’inkangu zishobora gutemba gushya. Abapolisi n’abasirikare barimo gukora ibishoboka kugira ngo babajyane kahari umutekano, mu gihe abaturage bacukura, rimwe na rimwe bakoresheje amaboko yabo, kugira ngo bagerageze gushakisha barebe ko hari abo barokora.

Kwimura abaturage biragoye cyane kuko aka karere ko hagati y’ibirwa biri kure cyane, imihanda ikaba ifunzwe n’imyanda, kandi ingendo za nijoro zikaba zirimo gukumirwa n’umutekano.

Ku Cyumweru, Emmanuel Macron yerekanye ko u Bufaransa bwiteguye “gutanga umusanzu mu bikorwa byo gutabara no kwiyubaka”.

Yagize ati: “Ibitekerezo byacu biri kumwe na banya Papouasie-Nouvelle-Guinée, aho inkangu yahitanye ubuzima bw’abantu babarirwa mu magana.”

U Bufaransa bwiteguye gutanga umusanzu mu bikorwa byo gutabara no kwiyubaka.

Mu ijambo rye, Perezida w’Amerika Joe Biden n’umugore we Jill bavuze ko bababajwe cyane no kubura ubuzima no kurimbuka gukabije.

Nk’uko Banki y’Isi ibivuga, Papouasie-Nouvelle-Guinée ifite kimwe mu bice bibonekamo imvura ku Isi, imvura nyinshi ikunze kwibasira uturere twinshi two mu misozi miremire.

Abahanga mu bya siyansi bavuga ko itandukaniro ry’imvura bitewe n’imihindagurikire y’ibihe ryongera ibyago by’inkangu muri icyo gihugu. Muri Werurwe 2024, nibura abantu 23 bahasize ubuzima mu nkangu yabereye mu ntara ihegereye bituranye.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gicurasi 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Ruka says:
Gicurasi 27, 2024 at 4:33 pm

Bakomeze kwihangana.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE