Clapton Kibonge yashimiye ibyamamare byitabiriye ibirori yateguye ashima Imana

Umwanditsi akaba n’umukinnyi wa filime Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonge yashimiye ibyamamare byitabiriye ibirori yakoze agamije gushima Imana yamukijije ndetse ikamukura no ku iseta.
Ni ibirori yakoze mu ijoro rya tariki 25 Gicurasi 2024, agamije gushimira Imana ko yamurinze ikamukiza uburwayi, aboneraho umwanya wo gushimira umugore we Ntambara Jacky imbere y’inshuti n’umuryango, ku bwo ku muba hafi.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram tariki 26 Gicurasi 2024, Kibonge yashimiye abarimo Junior Giti, Killaman, Prosper Nkomezi n’abandi bitabiriye ibyo birori, abagenera ubutumwa bugira buti “Mwakoze cyane kuza kumfasha gushima Imana yankuye ku iseta.”
Nyuma y’ubutumwa yageneye abitabiriye ibyo birori Clapton yahise ashyiraho ifoto y’abana n’umugore we, maze ayiherekeresha amagambo agira ati “Ndashimira Imana yampaye umuryango mwiza ibirenze kuri ibyo ingira icyaremwe gishya, warakoze Ntambara Mutoni Jacky kunkunda, ndagukunda.”
Clapton Kibonge aheruka kugira uburwayi bwamufashe mu myamya y’ubuhumekero, muri Mata ni bwo abaganga bafashe umwanzuro wo kumubaga, ibintu yakunze kugaragaza ko byari biteye ubwoba, ariko ashimira Imana yamutabaye icyo gihe, ndetse akemeza ko nyuma yaho yahindutse icyaremwe gishya ari nabyo byamuteye gutegura ibirori byo gushima Imana.
Muri ibyo birori Kibonge yafashe ijambo atanga ubuhamya, anagenera impano umugore we nk’umuntu wamubaye hafi.
Ati: “Uyu mugore yaranyihanganiye, yemeye kubana nanjye ndi umukene, ndwaye cyane yarihanganye, nagize amahirwe sinapfa, Imana yarandinze none mu bushobozi buke namugenegeye impano y’imodoka.”
Imodoka Kibonge yahaye umugore we ni iyo mu bwoko bwa Tucson (2008) yakozwe n’uruganda rwa Hyundai.
Kibonge akoze ibirori byo gushimira Imana nyuma y’uko amaze igihe gito atangiye gushyira ahagaragara filime nshya yise Icyaremwe gishya, avuga ko igitekerezo cyayo yakigize ari mu bitaro, ikaba ikubiyemo ubutumwa bwigisha abantu ko iby’Isi ari ubusa, icy’ingenzi ari uko umuntu aba ari muzima kandi ibyo abantu bahirimbanira ari iby’Isi.
