Perezida Kagame ategerejwe mu nama ya AfDB muri Kenya

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ategerejwe mu Nama Ngarukamwaka ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) iteganyijwe guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 kugeza ku ya 31 Gicurasi 2024 i Nairobi muri Kenya.
Ni inama yibanda ku mavugurura akenewe mu guharanira iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza ku mugabane w’Afurika
Iyo nama irahuriza hamwe Inteko Rusange ya 59 ya AfDB ndetse n’Inama ya 50 y’Ikigega Nyafurika cy’Iterambere, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Iterambre ry’Afurika, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Amavugurura mu Miterere y’Urwego rw’Imari ku Isi.”
Iyo nama kandi iritabirwa n’abandi Bakuru b’Ibihugu n’abayobozi b’Ibigo mpuzamahanga, impuguke mu bukungu ndetse n’abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta, Sosiyete Sivile n’urwego rw’abikorera.
Perezida Kagame yitezweho gutanga umusanzu we mu biganiro bizahuza Abakuru b’Ibihugu ku wa Gatatu tariki ya 29 Gicurasi.
Abakuru b’Ibihugu bandi bazitabira harimo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Félix Antoine Tshisekedi Thilombo, Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa na Perezida wa Ghana Nana Addo Akufo-Addo.
Abandi banyacyubahiro bitabira harimo ba Minisitiri b’Imari n’Igenamigamibi bo mu bihugu bitandukanye, Perezida akaba n’Umuyohozi wa Banki y’Ubucuruzi n’Iterambere Admassu Tadesse, Pereziwa wa Banki y’Iterambere ya Kiyisilamu Muhammad Al Jasser, Umuyobozi wa Global Center on Adaptation Patrick Verkooijen, Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Iterambere ry’Ubukungu y’Abarabu (BADEA) Sidi Ould Tah.
Haza kandi Alexia Latortue, Umunyamabanga Wungirije w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Amasoko n’Iterambere, abahagarariye Banki y’Igihugu ya Leta Zunze Ubumwe n’abandi.
Biteganyijwe ko ibiganiro bizatangwa bizagaruka ahanini kubkamaro ko kuvugurura urwego mouzamahanga rw’imari nk’umusemburo w’impinduka zikenewe.
Haranagarukwa kandi ku musanzu wa AfDB mu guharanira iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza mu myaka 60 imaze ikorera muri Afurika.
Nanone kandi mu gihe ibihugu 10 bya mbere byihuta mu bukungu bigaragara ku mugabane w’Afurika ndetse n’ubukungu bw’umugabane bukaba buzamuka ku kigero cya 4.3% mu gihe ubw’Isi bwiyongera ku kigero cya 2.9%, imjbare ihari igaragaza ko Afurika yasigingiye mu mu kugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs).
Impuguke mu by’ubukungu zivuga ko ikiguzi cyo kugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye mu mwaka wa 2030 kibarurwa muri tiriyari 1.3 z’amadolari y’Amerika buri mwaka.