Hamisa Mobetto yatandutanye n’umukunzi we

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umunyamideri akaba n’umukinnyi wa Filime Hamisa Mobetto, yatandunye na Kevin bari bamaze iminsi bari mu rukundo, ahishura ko umwanya ari yo ntandaro y’itandukana ryabo.  

Hamisa wahoze wahoze ari umugore wa Diamond banabyaranye umwana umwe, yatangaje ko icyateye itandukana ryabo ari ugukundana batari kumwe, kandi hagati ya bo harimo intera ndende kuko umugabo ari umushoramari ukorera ubucuruzi muri Afurika y’Iburengerazuba.

Mu kiganiro yagiranye n’imwe muri televiziyo zikorera muri Tanzania, Mobeto yagurutse ku ndandaro yo gutandukana kwabo.

Yagize ati: “Ntabwo ndi mu rukundo, ubu ndi njye nyine, uwo twakundanaga twaratandukanye, icyabiteye yabaga ahuze kandi nanjye ari uko. Ikindi kandi intera yari iri hagati yacu yari ndende, gukundana mutari kumwe bisaba ingufu nyinshi, ariko Kevin ni umusore mwiza ndamushimira kandi nzahora mushimira.”

Atangaje ibi nyuma y’igihe kitageze ku mwaka aba bombi batangaje ko bafitanye umubano wihariye,m.

Muri Nyakanga 2023 Hamisa yari yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, asangiza abamukurikira amashusho ahagaze imbere y’imodoka iri mu bwoko bwa Range Rover,  akayaherekeresha amagambo meza.

Agira ati: “Ubuzima bwanjye bw’iyi minsi nabwise igice cy’ibyo nasengeye byose.”

Ibi byanashimangiwe na Kevin, wazanye ifoto ya Mobetto ahagaze iruhande rw’iyo modoka maze akamutomora.

Ati: “Kuva nakumenya nabonye ko ari wowe nari ntegereje, uko ndushaho ku kumenya ni ko ibyiyumviro byanjye kuri wowe byiyongera. Kuba ngufite mu buzima bwanjye ni umugisha utagereranywa, nishimiye ubuzima turi kumwe, iyi ni intangiriro.”

Mbere y’uko Mobetto, umubyeyi w’abana babiri, atangaza ko yatandukanye n’uwahoze ari umukunzi we hari hashize amezi atatu ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga batabona umwe ashyira amafoto ya mugenzi we ku mbuga ze.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE