Ghana ishyingikiye u Rwanda mu kwimakaza amahoro, ubumwe n’ubumuntu

Igihugu cya Ghana cyatangaje ko gishyigikiye urugendo rw’u Rwanda rwo kwimakaza indangagaciro y’amahoro, ubumwe, ubumuntu, kwibuka no guha icyubahiro abasaga miliyoni imwe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa Ghana Mavis Nkansah Boadu, yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2024 ubwo yifatanyaga n’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyabereye i Accra, Abanyarwanda bakaba barifatanyije n’intumwa za Guverinoma ya Ghana, abadipolomate bakorera muri icyo gihugu n’inshuti z’u Rwanda.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ghana yakomeje agira ati: “Twibuke ko kurwanya Jenoside n’ubwicanyi bw’abantu ari inshingano duhuriyeho. Nk’abagize umuryango mpuzamahanga tugomba kongerera imbaraga mu gukumira ibyo byago, kwimakaza uburenganzira bwa muntu, no kwimakaza agaciro ka buri muntu.
Amasomo yo mu 1994 akwiye gukomeza kuyobora ibyo dukora byose ndetse na Politiki mu guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.”
Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana Rosemary Mbabazi, yashimangiye agaciro ko kudatezuka ku kwigisha amateka abakiri bato nk’umusingi wo kwirinda ko ibyabaye byakongera kubaho ku Isi.
Amb. Mbabazi yashimiye ibihugu byifatanyije n’u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asaba ko byakongera imbaraga mu kugeza mu butabera abakekwaho gukora ibyo byaha.
Ati: “Mu myaka 30 ishize, Isi yatereranye Abanyarwanda mu bihe bikomeye nk’uko byagiye bigarukwaho kenshi ariko ikibabaje cyane ni uko na nyuma y’imyaka 30 Isi yakomeje gutererana Abanyarwanda yirengagiza gutanga ubutabera.”
Yakomeje agira ati: “Abahungiye mu mahanga bahamijwe ibyaha bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi baracyidegembya. Isi ikwiye kandi ishobora kwisubiraho.”
Yaboneyeho gusaba abayobozi mu bice bitandukanye ku Isi kurwanya abahakana bakanapfobya rya Jensode, imvugo z’urwango, ivangura ndetse n’ubundi buryo bwose busenya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati: “Gusobanukirwa ukuri kwa Jenoside nk’icyaha, by’umwihariko Jenisude yakorewe Abatutsi, bisaba ko bitakwirengagizwa mu burezi. Tugomba gushyira amasomo yigisha iki cyaha kibi cyane mu mashuri, kandi bisaba kwiyemeza. Icyo gihe ni bwo dushobora gutera intambwe ku byo twiyemeje ku rwego mpuzamahanga y’uko Jenoside itazongera kubaho ukundi.”
Icyo gikorwa cyo ku wa Gatanu cyasoje ibikorwa binyuranye byateguwe muri uyu mwaka hagamijwe kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri icyo gihugu.
Ibyo bikorwa byateguwe harimo urugendo rwo kwibuka, igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 cyihariye ku banyeshuri biga muri Kaminuza ya Ashesi n’inama yabereye mu Ishuri Rikuru ry’Imicungire n’Ubuyobozi Rusange (GIMPA) yitabiriwe n’avanyuranye bagaragaje ko Isi ikwiriye kwiga ku bugome bwabaye mu bihe bitandukanye mu kwirinda ko buzongera kuba ahandi hose.



