Perezida wa BAL yitabiriye umuganda usoza ukwezi kwa Gicurasi

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 25, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Amadou Gallo Fall, Perezida wa BAL (The Basketball Africa League) n’abandi bitabiriye BAL, bakoreye umuganda rusange w’icyumweru cya nyuma gisoza ukwezi kwa Gicurasi 2024 mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo ahazwi nka Kimironko Sports and Community Space.

Umuganda wanitabiriwe na Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, Umuyobozi wa NBA Africa, Clare Akamanzi, Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, Umuyobozi wa FIBA Africa, Anibal Manave n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie.

Imbuto Foundation, Minisiteri ya Siporo na Basketball Africa League ni bo bateguye umuganda ngarukakwezi wahujwe no kwizihiza Umunsi wa Afurika.

Abitabiriye umuganda bubatse ibibuga bito birimo icya Football n’icya Tennis, bikikije icya Basketball cya Kimironko.

Amadou Gallo Fall, Perezida wa BAL, yavuze ko bafatanya n’Imbuto Foundation mu rwego rwo guteza imbere umukino wa Basketball.

Kubaka ibibuga by’imikino ya Basketball, Tennis na Football bigamije kugira ahantu hatekanye aho abakobwa n’abahungu bashobora guhurira bagakina kandi bakiga guteza imbere imikino yose.

Yagize ati: “Imbuto Foundation yakoze igikorwa gikomeye cyo gutegura umuganda ukwiye no kumenyekana muri Afurika yose.”

Yavuze ko umuganda wafasha abantu gutekereza icyatuma bateza imbere igihugu cyabo.

BAL yifuza ko Kimironko Sports and Community Space yakomeza kuba agace kihariye kuri siporo aho urubyiruko ruza gukinira basketball kandi rukumva impanuro z’abatoza.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yasabye abitabiriye umuganda kuzitabira ibikorwa by’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024.

Umuyobozi wa NBA Africa, Clare Akamanzi, avuga ko umukino wa Basketball usaba gufatanya kugira ngo ikipe itsinde.

Ibi abihuza no gukora umuganda aho abantu bahura bagakora kandi bagatanga ibisuzibo bikenewe.

Ati: “Twe tubona ko igikorwa cy’umuganda na siporo ya basketball n’indi mikino itandukanye hari ibyo duhuje cyane ari yo mpamvu twishimiye kuba turi hano uyu munsi.

Abaturage ba Kimironko bazakinira ahantu heza, bakomeze bakine basketball kandi bakomeze no kuyikunda, icyo ni cyo dushaka nka NBA.”

Gushyiraho ibikorwa remezo by’imikino ya basket ngo ni mu rwego rwo gukundisha abantu uyu mukino no kongera abafana bayo.

Amafoto: Imvaho Nshya

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 25, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE