Perezida Kagame yitabiriye imikino ya BAL 2024

Perezida Paul Kagame yakurikiye imikino ibanziriza iya nyuma ya BAL 2024 yakiniwe muri BK Arena kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Gicurasi 2024, akaba ari n’umukino wanitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi hakinwe imikino ibiri, uwa mbere warangiye Al Ahly LY yo muri Libya itsinze Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo amanota 87-76.
Mu mukino wa kabiri, FUS Rabat yo muri Maroc yatsinze Al Ahly yo mu Misiri amanota 89-79.
Amakuru Imvaho Nshya ikesha RBA ni uko iyo mikino yombi yarebwe n’ibihumbi by’abafana nubwo nta kipe ihagararariye u Rwanda iri mu irushanwa kuko APR BBC itashoboye gukatisha itike binyuze mu mikino y’amatsinda izwi nka ‘Conference’, aho yabarizwaga muri ‘Sahara’, itsinda ryakiniye i Dakar.
Uretse Umukuru w’Igihugu na Madamu Jeannette Kagame umukino wari wanitabiriwe na Perezida wa Basketball Africa League (BAL), Amadou Gallo Fall; Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Basketball Club, Mugwiza Désiré.
Itorero Inganzo Ngari ryasusurukije abitabiriye imikino ya nyuma ya BAL 2024 binyuze mu mbyino gakondo z’umuco Nyarwanda n’iza Kinyafurika.
Banataramiwe kandi n’Umunya-Nigeria Adekunle Gold aho mu mukino wa FUS Rabat yo muri Maroc na Al Ahly yo mu Misiri yaririmbanye n’abitabiriye uyu mukino abinyujije mu ndirimbo ze zirimo iyitwa ‘Okay’ yakunzwe cyane.
Imikino ya BAL izakomeza ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Gicurasi 2024, aho Petro de Luanda yo muri Angola izakina na US Monastir yo muri Tunisia saa munani n’igice mu gihe Rivers Hoopers yo muri Nigeria izahura na AS Douanes yo muri Sénégal saa kumi n’imwe n’igice.
Iyo mikin ya nyuma ya BAL 2024 yatangiye kuri uyu wa Gatanu biteganyijwe ko izasozwa tariki 1 Kamena 2024.




