Gukemura ikibazo cy’Abimukira ni ukugihera mu mizi yacyo- Dr Biruta

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda Dr Biruta Vincent yerekanye ko kugira ngo ikibazo cy’abimukira kibonerwe umuti ari uko cyakemurwa giherewe mu mizi igitera.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gucurasi 2024, ku munsi wa nyuma w’Inama ya 11 yiga ku Mutekano (National Security Symposium 2024), yaberaga i Kigali, aho yitabiriwe n’ababarirwa muri 590 baturutse mu bihugu bisaga 50.
Ni inama yigaga ku bibazo by’umutekano biriho ubu by’umwihariko hibandwa ku byugarije Umugabane w’Afurika.
Dr Biruta abajijwe niba ikibazo cy’Abanyafurika bimuka bakajya mu bihugu by’I Burayi n’Asia, aho bahurira n’ibibazo by’ubuzima mu nzira zitemewe baba banyuzemo, niba inzego z’ubuyobozi zitakirengagiza, yagaragaje ko atari ko bimeze.

Yagize ati: “Ntabwo twirengagiza iki kibazo ariko tugomba kugisuzuma duhereye mu mizi, ibijyanye n’ubwimukira bagenda binyuranyije n’amategeko, kubera iki uru rubyiruko rwishyira mu kaga muri uru rugendo rurerure kugira ngo bagere mu Burayi, kubera iki bashaka kujya kuba muri biriya bihugu, bageragaza kuva mu byabo.”
Yakomeje avuga ko usanga uri uko rubangamiwe na bimwe mu bibazo byugarije Umugabane w’Afurika, harimo kubura akazi, kuba bimwe mu bihugu bikennye bikaba bidashobora guha ubumenyi urubyiruko rukeneye ngo rubone akazi, kabatunga bo n’imiryango yabo.
Dr Biruta kandi yakomeje avuga ko hari n’ibibazo biterwa n’imihandagurikire y’ibihe ndetse hari n’aho ibibazo biterwa n’umutekano muke ugaragara ku mugabane w’Afurika kandi ko hakenewe imbaraga nyinshi zo kubikemura.
Ati: “Niba ushaka gukemura ikibazo neza, ugomba kubanza guhera mu mizi yacyo. Ariko nanone tunakeneye gushyiraho amategeko agenga iby’abimukira, kubera ko ibikorwa by’abimukira byabayeho guhera mu binyejana byinshi bishize, kandi bizakomeza kuba no mu gihe kizaza, ariko ni gute hashyirwaho amategeko agenga uko kwimuka kurimo kubaho.”
Inama ya National Security Symposium 2024 yasojwe kuri uyu wa Gatanu, tariki 24 Gicurasi 2024, yateguwe n’Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda (Rwanda Defence Force Command and Staff College) rifatanyije na Kaminuza y’u Rwanda, ikaba yarahuje Inzobere mu by’umutekano, abayobozi mu nzego zitandukanye, abashakashakatsi n’abandi.
