PSD yashyikirije NEC abakandida 66 bazayihagararira mu matora y’Abadepite

Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2024, Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza PSD, ryashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) urutonde rw’abakandida 66 ryifuza ko bazarihagararira mu matora y’Abadepite.
Prof. Ngabitsinze Jean Chysostome, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka PSD, ni we washyikirije NEC urwo rutonde rw’Abakandida Depite bazarihagararira mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Dr. Ngabitsinze yatangaje ko PSD iharanira ko Abanyarwanda bagera ku iterambere.
Yagize ati: “Abanyarwanda turabizeza ko PSD yaharaniye ko imibereho myiza, ubutabera, ubwisungane ndetse n’amajyambere bigera ku Banyarwanda bose ari na yo gahunda ikomeje.”
Yavuze ko bakomeje gahunda yo gushyigikira umukandida wa RPF Inkotanyi, Perezida Paul Kagame.
Yagize ati: “Tumwitezeho byinshi, ntacyo twamuburanye, tugize amahirwe twagira abandi benshi biyamamaza, tugasaranganya imyanya tugamije nk’uko Itegeko Nshinga ribiteganya”.
Ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, iri shyaka PSD ryahisemo gushyigikira umukandida Paul Kagame watanzwe n’Umuryango wa FPR Inkotanyi.
Indi mitwe ya politiki itandukanye irimo PL, PDI, PPC, PSP, PSR na UDPR, na yo yagaragaje ko ishyigikiye Perezida Kagame, ikaba yaramutanzeho umukandida mu matora ateganyijwe muri uyu mwaka.
Mu myaka 33 ishize Ishyaka PSD rimaze ribayeho, umurongo bahisemo wabaye uwo gufatanyiriza hamwe n’indi mitwe ya politiki mu kubaka igihugu ku buryo ibyo bakoze bibatera ishema ryo gukomeza guhatanira imyanya mu matora ateganyijwe.
Kongere ya 2 idasanzwe ya PSD yateranye tariki ya 24 Werurwe uyu mwaka, yemeje ko ku mwanya wa Perezida wa Repubulika bazashyigikira Perezida Paul KAGAME, umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi.
Mu bitekerezo 82 bigize manifesto y’iri shyaka bazakurikiza mu matora, harimo ko umusoro ku nyungu TVA wamanurwa ukava kuri 18% ugashyirwa kuri 14%.
Harimo ko urubyiruko rushoje umwaka w’amashuri yisumbuye rwashyirirwaho umwaka utegetswe wa gisirikare mbere yo gukomeza. Mu bindi ni uko ubuhinzi na bwo bwashyirirwaho ikigega cy’imari cyihariye kizaguriza abahinzi ku nyungu ya 10%.
PSD kandi iharanira ko umubare w’Abadepite uva kuri 80 bakagera ku 120.
