Menya impuzankano zitandukanye ya zimwe muri Gereza z’abagore muri Afurika

Imfungwa n’abagororwa basabwa kwambara imyenda ya gereza ifite ibirango runaka kugira ngo ibe izwi, ibi bikaba byabandukanya n’abandi bantu basanzwe.
Imvaho Nshya yaguteguriye impuzankano z’infungwa n’abagororwa b’abagore muri bimwe mu bihugu by’Afurika
Imwe mu mpamvu yo kwambika imfungwa impuzankano ni uko hagomba kubaho ikibatandukanya n’abandi bantu, ku buryo niyo habayeho igituma bahura n’abandi bigaragara ko ari abafungwa, ku buryo bashobora guhabwa icyo bakeneye.
Rumwe mu rugero ni nko muri serivisi z’ubuvuzi n’ahandi haba serivisi rusange ndetse no kuba bifasha mu kuba batajya aho batemerewe kugera.
Muri Nigeria imfungwa n’abagororwa b’abagore bambara impuzankano z’ubururu mu gihe abagikekwaho nta mpuzankano baba bambaye, ahubwo hari ibihuha bivuga ko baba bambaye imyenda y’imbere gusa kugeza igihe abereye umwere agasohoka cyangwa agakatirwa.

Imfungwa y’umugore muri Kenya yambara umwenda ufite imirongo itambitse y’umukara n’umweru, hanyuma hejuru yayo hakaba abashyiraho umwenda uri mu ibara rya Orange nkuko bigaragara mu ifoto.
Nk’uko Minisitiri w’Ubutabera wa Zimbabwe, Jiyambi Giyambi, abitangaza ngo impuzankano ishaje y’abagororwa yashyizweho bwa mbere mu gihe cy’abakoloni.
Batangira bambara amabara y’ijimye ku bagabo ku buryo itakwishimirwa n’imfungwa n’abagororwa, aho kuri ubu bahisemo ibara ry’iroza ku bagore, mu gihe abagabo bo bahisemo irya orange.

Kugeza ubu uko bagaragara mu ifoto bakaba ari ko Bambara, imfungwa n’abagororwa b’abagore bo mu Misiri basabwa kwambara ‘Shwal,’ umwambaro bita Galabeya iri mu ibara ry’umweru, kuko ari itegeko ryatanzwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu mwaka wa 1998, gusa umubare munini w’abagororwa bagaragaje ko batawishimiye kubera ko mu bihe by’ubukonje bukabije bahatirwa kuyikuramo bakayitanga.
Igitekerezo cyo kwambara impuzankano muri gereza cyatangiye mu kinyejana cya 16 igihe Umwami Henry VIII yategekaga imfungwa zose kwambara agakarita cyangwa umwambaro wihariye, kugira ngo bamenye ko hari abatandukiriye amategeko.
Imyambaro ya mbere isanzwe ya gereza yatangijwe mu ntangiriro z’ikinyejana cya 19 muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.


