Bashimiye u Rwanda rwakumiriye umukozi wa HRW rwakemanze

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 19, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

“Ni cyo gituma nkunda u Rwanda… Guverinoma y’u Rwanda ishimangiye uburenganzira bwayo bwo kurinda imipaka no guhitamo ukwiye guhabwa ikaze. Iki ni kimwe mu ngamba zo kugenzura ububanyi n’amahanga no kurinda ubusugire n’isura yarwo ikomeza kwangizwa n’ibirego bidafite ishingiro.

Ubwo ni bumwe mu butumwa bw’umwe mu Banyarwanda n’abanyamahanga banyuzwe n’icyemezo cyafashwe n’inzego z’u Rwanda cyo kwangira umukozi w’Umuryango Mpuzamahanga uharanira Uburenganzira bwa Muntu (HRW) kwinjira mu Rwanda, ageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali.

Clémentine de Montjoye, Umushakashatsi Mukuru mu ishami ry’Afurika ry’Umuryango Human Right Watch yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali tariki ya 13 Gicurasi, abeshya ko aje kuvugana n’abayobozi muri za Ambasade z’amahanga.

Nyuma y’ubugenzuzi bw’ibyo yatangaga nk’impamvu zo gusura u Rwanda byamenyekanye ko ari ibinyoma, ategekwa gusubirayo kuko atari ahawe ikaze mu Rwanda cyane ko yaje nk’umukozi wa HRW kandi atabyemerewe.

Guverinoma y’u Rwanda ku wa Gatandatu, yasobanuye impamvu Montjoye yangiwe kwinjira ku butaka bw’u Rwanda nyuma yo kumenyekana ko yabeshye ibiro by’abinjira n’abasohoka ku mpamvu y’uruzinduko rwe.

Mu itangazo yashyize hanze ku wa Gatandatu, Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko umukozi wa HRW yangiwe kwinnira mu Rwanda nyuma yo kubeshya umukozi ushinzwe abinjira n’abasohoka ku bijyanye n’impamvu y’uruzinduko rwe.

Rikomeza rigira riti: “Imyaka myinshi irihiritse nta biganiro byigeze bibaho bihuza Guverinoma y’u Rwanda HRW kandi nta masezerano yemeza ko HRW yemerewe gukorera mu Rwanda.  Mu gihe HRW idahwema guhimba za raporo no kuyobya uburari ku bibera mu Rwanda, bashobora gukomeza kubikora bitabaye ngombwa ko bahatira gusura u Rwanda cyangwa ngo babe barurimo.”

Abenshi mu batanze ibitekerezo kuri iryo tangazo bashimiye Guverinoma y’u Rwanda uburyo yitwaye neza mu kurinda ubusugire bwayo, cyane ko “byagaragaye ku Isi hose ko raporo z’uyu muryango zitacyizewe kubera uburyo ziba zibogamye.

Ibitekerezo bya benshi mu Banyarwanda birashimira Guverinoma y’u Rwanda ku cyemezo yafashe cyo gukumira uwo mushakashatsi mbere y’uko yitwaza uburenganzira yahawe mu gusiribanga isura y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.

Uwitwa Angelo yagize ati: “Ndumva ndushijeho kubakunda muduhagarariye neza, mukoze iby’ubwenge nakwifuza gukora mfite ububasha. Ntibakadukinireho! Ko batajya kubaza basebuja ibyo badukorera n’ibyo bakora ahandi? Twabaye insina ngufi? Hoya kugeza ryari? Mwakoze kutwimana turabakunda imihigo irakomeje.”

Mupenzi na we yongeyeho ati: “Abanyarwanda ntitugaraguzwa agati gashyushye mu byange cyangwa mubyemere turi abo turi bo, tuzi n’icyo duharanira.”

Uwitwa Degloire na we ati: “Uru ni rwo Rwanda twahawe na Paul Kagame n’Inkotanyi zarubohoye. Rubyiruko bana b’u Rwanda, twange agasuzuguro twiheshe agaciro twimane u Rwanda.”

Abenshi bagiye bagaragaza uburyo HRW yabaniye nabi u Rwanda mu myaka 30 ishize, aho raporo zose zikorwa ziba zigamije guharabika ubuyobozi bw’Igihugu no kugaragaza ko Abanyarwanda batisanzuye.

Raporo uwo Muryango uheruka gusohora mu kwezi k’Ukwakira 2023, yavugaga ko u Rwanda ruhiga Abanyarwanda bari mu mahanga, inzitwazo zitangwa n’abagerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda bitwaje kutavuga rumwe n’ubuyobozi buriho.

Iyo raporo kimwe n’izindi zakozwe ku Rwanda mu bihe binyuranye, nta mukozi w’uwo Muryango wigeze ashakisha ukuri kw’ibibera mu Rwanda ahubwo bafata amakuru babwirwa n’abigometse kuri Leta akaba ari yo agira ubushakashatsi bwabo.

Abanyarwanda bakomeje kugaragaza ko urugendo rwo kwigira rugomba kujyana no kwigobotora ubukoroni bw’uburyo ubwo ari bwo bwose, banga agasuzuguro ka ba mpatsibihugu bamenyereye guhurura gusa iyo hari ibigenda aho batekerezaga ko basize babyangije.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 19, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE