U Rwanda ni urwa 2 mu byerekezo by’Inama bigezweho muri Afurika

U Rwanda rwaje ku mwanya wa kabiri mu byerekezo bigezweho byakira inama mpuzamahanga ku mugabane w’Afurika, ruvuye ku mwanya wa gatatu rwagumyeho mu myaka umunani ishize.
Urutonde rushya rwatangajwe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ryita ku Nama (International Congress and Convention Association (ICCA) muri iki cyumweru, aho ubuyobozi bwaryo bushimangira ko u Rwanda rukunzwe cyane n’abategura inama mpuzamahanga.
Kuva mu mwaka wa 2016, u Rwanda rwazaga ku mwanya wa gatatu muri raporo zasohorwaga n’iryo shyirahamwe rishingiye ku nama z’abanyamuryango baryo rwakira, bivuze ko muri uyu mwaka rwazamutseho umwanya umwe.
Icyo ni igihamya cy’imbaraga u Rwanda rwashyize mu kwimakaza urwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku nama n’ibindi birori (MICE), aho buri mwaka haboneka impinduka mu bikorwa remezo n’udushya mu kwakira inama n’ibindi birori mpuzamahanga.
Urwo rutonde rwasohotse ku wa 13 Gicurasi, rwakozwe hashingiwe ku gusesengura ubushobozi bw’ibihugu bwo kwakira inama n’ibindi birori hashingiwe ku byo byakiriye mu gie cy’umwaka.
Izo nama mpuzamahanga zishingirwaho ni iziba zateguwe n’abanyamuryango b’iryo shyirahamwe, kandi zikaba ari inama zihuriza hamwe nibura abantu barenga 50.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB) Janet Karemera, yavuze ko kuba u Rwanda rwashyizwe kuri uwo mwanya bishimangira icyizere rufitiwe mu kwakira inama.
Yagize ati: “Gushyirwa kuri uwo mwanya gushikangira icyizere gikomeye kuri twe kuko bishimangira uburyo u Rwanda rukomeje kwigaragaza nk’icyerekezo cy’indashyikirwa mu kwakira inama n’ibindi birori mpuzamahanga.”
Iterambere ry’ubukerarugendoi bushingiye ku nama n’ibindi birori bwarushijeho kwiyongera mu myaka umunani ishize, aho bwanagize uruhare rukomeye mu kongera amadovize yinjizwa n’ubukerarugendo muri rusange.
By’umwihariko, umubare w’abitabira inama mpuzamahanga mu Rwanda wavuye ku 35.000 mu mwaka wa 2022 ugera ku 65.000 mu 2023.
Madamu Karemera yashimangiye ko byatanze umusaruro ufatika ku bukungu bw’u Rwanda kuko ubwo bukerarugendo bushingiye ku nama bwinjije miliyoni 95 z’amadolari y’Amerika mu mwaka ushize wa 2023, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 122.
Iyo ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2022, uruhare rw’ubukerarugendo bushingiye ku nama rwageze ku nyongera ya 48%, ndetse rukaba runagize 15% by’amadovize yinjijwe n’ubukerarugendo bwose muri rusange.
Yagize ati: “Twishimiye ko Kigali yaje ku mwanya wa kabiri ndetse ko u Rwanda rwabashije kuzamuka urwego. Turarushaho gukora cyane kugira nbo tuzabone umwanya urushaho kuba mwiza binyuze mu kurushaho kwakira inama z’iri shyirahamwe,”
Umurwa Mukuru w’u Rwanda, Kigali, ukomeje kugira uruhare muri iyi ntsinzi, cyane ko inama mpuzamahanga nyinshi ari ho zakirirwa, hakiyongeraho n’ibirori mpuzamahanga na byo bihasanga ibikorwa remezo bigenda byiyongera mu nzego zinyuranye.
Mu nama z’iryo shyirahamwe zakiriwe mu mwaka ushize harimo Kongere ya 73 y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Inama Mpuzamahanga yiga ku Iterambere ry’Abagore (Women Deliver 2023), Inama Mpuzamahanga yiga ku Kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima, Inama Mpuzamahanga yiga ku bushakashatsi bw’imihindagurikire y’Ibihe.
Kuva uyu mwaka watangira, u Rwanda rumaze kwakira inama n’ibindi birori mpuzamahanga bisaga 30, kandi byose byazamuye ishusho y’u Rwanda mu ruhandi mpuzamahanga ndetse binagaragaza ubushobozi rufite bwizewe mu ruhando mpuzamahanga.
Muri uyu mwaka wose wa 2024, u Rwanda ruteganya kwakira inama n’ibindi birori birenga 90 aho binateganywa ko bishobora kwiyongeraho ibindi bikorwa 45 bitaremezwa.