Abaturage baracyafitiye icyizere Perezida Kagame-Gasamagera

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango RPF Inkotanyi Gasamagera Wellars, yatangaje ko abaturage bagifite icyizere Perezida Paul Kagame cyo gukomeza kubayobora, kubera imiyoborere myiza yagejeje igihugu ku iterambere.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2024, nyuma y’aho Perezida Kagame yari amaze gushyikiriza Komisiyo y’Igihugu y’Amatora impapuro zo gutanga kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, mu matora azaba muri Nyakanga uyu mwaka.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko Perezida Kagame ari we wabimburiye abandi bakandida batanze kandidatire, bifuza kuba Perezida, mu matora y’igihugu kirimo kwitegura.
Ni mu gihe Umuryango RPF Inkotanyi wari waremeje Perezida Kagame nk’umukandida uzayihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Amb. Gasamagera yatangaje ko ari ibintu bisanzwe bikorwa bishingiye ku murongo wa Demokarasi igihugu cyihaye.
Yagize ati: “Umukandida wacu yatanze ibyangombwa tariki 17 Gicurasi, kandi byemewe na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Amatora. Twishimiye ko twateye iyi ntambwe ya mbere, ni intambwe ya mbere kuko nyuma y’ibi vuba tuzitabira ibikorwa byo kwiyamamaza, aho umukandida wacu agomba kujya hirya no hino mu gihugu kugira ngo asobanure gahunda ye y’imigabo n’imigambi.”
Yakomeje agira ati: “Twizeye cyane ko icyifuzo cy’umukandida wacu kizakirwa n’abaturage kuko bazi ibyo yakoze kugeza ubu, kandi baracyakomeza kumwizera. Rero, mu by’ukuri ni byo duteganya mu gihe cya vuba cyane. Kandi turashimira cyane Abanyarwanda kubera icyizere bagifitiye umukandida wacu, kandi dufite icyizere cy’ejo hazaza”.
“Twarangije gutegura Manifesto yacu, izatangazwa mu minsi ya vuba”.
Amb. Gasamagera yijeje ko RPF n’Umuyobozi wayo w’ikirenga bazubaka ibintu bikomeye kandi by’Indashyikirwa.
Ati: “Umukandida wacu yerekanye icyo ashoboye mu kuyobora iki gihugu mu rugendo rw’iterambere. Tuzabanza gusigasira ibyo tumaze kugeraho, ariko turacyafite byinshi byo gukora muri ubwo buryo. Rero, iby’ingenzi tugiye gukoresha muri gahunda yacu ya FPR bizaba bishingiye ku iterambere, kwita ku mibereho myiza, no gukomeza kwimakaza imiyoborere myiza. Mu miyoborere hakubiyemo ubutabera, umutekano, ubusugire, no kurengera igihugu cyacu.
FPR yiteguye guzamura ibyo byose tukabigeza ku rwego rwo hejuru kurusha uko bimeze ubu.”
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), Gasinzigwa Oda yibutsa abantu ko gahunda y’amatora yateguwe neza kandi ko kwakira kandidature z’abifuza kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida n’uw’Abadepite byatangiye tariki ya 17 Gicurasi bikazageza tariki ya 30.