Ruhango: Abasaga ibihumbi 8 bavuwe n’abasirikare na Polisi

Abaturage 8 933 bavuwe ku bufatanye bw’Ingabo z’Igihugu na Polisi y’Igihugu (Army Week) bakaba bavurwa indwara zitandukanye benshi bemeza ko zari zarabibasiye badafite icyizere cyo kuzabona ubuvuzi bwazo.
Bamwe mu baturage bamaze guhabwa ubuvuzi burimo gutangwa ku bufatanye bw’ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe ndetse n’ibitaro bya Gitwe baravuga ko bashimira ubuyobozi bw’Igihugu bwabegereje ubuvuzi aho batuye kandi bakabuhabwa nta kindi kiguzi basabwe kubera ko batanze ubwisungane mu kwivuza.
Muhawenimana Damarce ufite imyaka 63 yabwiye Imvaho Nshya ko amaze igihe arwaye umugongo atanabasha kwikorera uturimo, akongeraho ko hari n’abandi bari bafite ibibazo bitandukanye by’ubuzima.
Yagize ati: “Njyewe maze igihe nararwaye umugongo ku buryo ntacyo nashoboraga kwikorera, ariko si nanjye njyenyine kuko hari abandi bafite ibibazo bitandukanye by’ubuzima bakwiye guhabwa ubuvuzi.”
Ndagijimana Pie avuga ko yarwaye ikirenge kuva mu mwaka wa 2011 arivuza ntiyakira ariko yamaze kubagwa avuga ko ashimira ingabo z’Igihugu zabegereje ubuvuzi zikabavuna amaguru ariko kandi nta cyizere bari bafite ko bazabona ababavura.
Ati: “Mu 2011 narwaye ikirenge ndivuza gukira biranga ariko ndashimira aba basirikare n’aba bapolisi kuko batugaruriye icyizere batwegereza ubuvuzi.”
Munyazikwiye Thomas w’imyaka 81 avuga ko bashimira izi nzego z’Umutekano n’ubuyobozi bwiza bw’Igihugu bwabafashije kubegereza gahunda z’ubuvuzi ariko bakemeza ko byari byarabananiye kujya kwivuriza iyo za Kigali kubera ubushobozi.
Yagize ati: “Turashimira ubuyobozi bwacu ariko kandi tugashimira izi nzego z’umutekano kuba zaributse twebwe abaturage batuye mu cyaro, kuko kujya kwivuriza i Kigali biragoye kuko hari naboherezwa ku bitaro byisumbuye ntibageyo.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro by’Akarere bya Gitwe Dr Habituza Benjamin, avuga ko iki gikorwa cyafashije abaturage benshi bajyaga babura uko bagera kuri serivisi z’ubuzima zitandukanye bakavurwa harimo n’abari baritakarije icyizere cyo kubona abaganga.
Yagize ati: “Turishimira ko iki gikorwa cyafashije abaturage bacu kandi benshi mu gihe cy’ibyumweru 3 kuko hari icyumweru cyatangiye tariki ya 1-5 Gicurasi 2024 aho bavuriraga ku bitaro by’Intara y’Amajyepfo bya Ruhango ndetse kuva tariki ya 6 kugera tariki ya 17 Gicurasi baje kuvura abaturage ku bitaro by’Akarere ka Ruhango bya Gitwe kandi havuwe benshi bari baratakaje icyizere cyo kuzabona abaganga bo kubafasha”.
Akomeza avuga ko icyatumye abatari bafite ubwisungane mu kwivuza babutanga bunabafasha guhita bivuza ariko ntabwo bakwiye kujya barembera mu rugo bakwiye kumva ko ubuzima bwabo babufite mu biganza.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens ubwo yasuraga ahavurirwaga aba baturage yabasabye kujya batanga ubwisungane mu kwivuza no kwihutira kugera kwa muganga kandi bakagira uruhare muri Gahunda Leta ibagezaho
Yagize ati:”Turashimira ingabo zacu kuko zikora akazi gakomeye ko kudushakira umutekano none banongeyeho kuza gufasha abaturage bacu barimo kubavura indwara zitandukanye.
Tuributsa abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza kuko iyo warembye irakuvuza ntabwo wayirembana, ariko kandi hari gahunda nyinshi Leta ibashyiriraho mujye muzitabira kuko nimwebwe zizira kugira ngo zigire aho zibakura naho zibageza”.
Mu byumweru 3 bamaze bavuye abarwayi 8933 barimo ibuhumbi 2292 bavuriwe ku bitaro bya Ruhango harimo 6641 bavuriwe ku bitaro bya Gitwe.


