Rusizi: Abakirisito ba ADEPR basabwe guhora barangwa n’ibikorwa by’urukundo

Ubuyobozi bw’Ururembo rwa Gihundwe muri ADEPR, burasaba abakirisito ba Paruwasi ya Kamembe muri iryo torero n’abakozi b’Imana baryo guhora barangwa n’umutima w’impuhwe, urukundo no kwita kuri bagenzi babo barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, babafata mu mugongo uko bashoboye kose.
Babisabwe ubwo iri torero ryibukaga ku nshuro ya 30 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abari abadiyakoni, abaririmbyi n’abandi bakirisito baryo, igikorwa cyabanjirijwe no kunamira Abatutsi 535 b’inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nkanka.
Mu kiganiro ku mateka y’u Rwanda mbere y’ubukoloni, mu gihe cyabwo, na nyuma yabwo mu gihe cya Repubulika, cyatanzwe na Tuyishime Valens, yagaragaje uburyo kuva mu 1959 Abatutsi batotejwe bikomeye, barameneshwa, abandi baricwa, abasigaye babaho nk’abatariho kugeza kuri karundura ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yavuze ariko ko nubwo ibyo byose byabaye biturutse ku butegetsi bubi bwari bwarimitse irondakoko, ingabo zari iza FPR Inkotanyi zanze kurebera Abanyarwanda bakomeza kuba mu mibereho mibi nk’iyo, aho cyane cyane Umututsi yabagaho abara ubukeye, zihagarika Jenoside, Leta nziza yongera kugarurira Abanyarwanda icyizere cyo kubaho.
Ati: “N’icyahoze ari Cyangugu cyarakubititse kuva mu 1959 kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho uwari umunyacyangugu Bucyana Martin yashinze ishyaka rya CDR ryari mu mujyo wa Leta mbi yo kuvangura Abanyarwanda, urupfu rwe yiciwe mu majyepfo rugira ingaruka ku batutsi benshi ba Cyangugu,bicwa banasenyerwa, karundura iba Jenoside yo mu 1994, ariko twishimire ko ubu duhumeka ituze kubera Leta nziza iyoboye igihugu ubu.

Yavuze ko ibyabaga byose n’amadini n’amatorero bitayasigaga, nko muri ADEPR avuga ko, nubwo hari intwari zagaragayemo zikitandukanya n’ikibi zikarokora Abatutsi bicwaga, hanarimo benshi babaye ibigwari, ntibagira icyo bamara, n’aho Jenoside ihagarikiwe, bakomeza amacakubiri, bashaka kugira abo bigarurira, ariko ko ubu byose byahoshejwe, ntawe uzana iby’amoko mu rusengero nk’iturufu yo kwigarurira abarusengeramo.
Mu buhamya bwa Karekezi Valens na Pasiteri Hategekimana Jean Damascène barokokeye ku Nkanka, bavuze ko nubwo banyuze mu bisharira kugeza aho bibazaga niba hari Umututsi uzongera kugenda mu muhanda ku manywa y’ihangu, yisanzuye, atavugirizwa induru nk’umugome, bashimira Imana cyane yakoresheje ingabo zari iza RPA Inkotanyi zigahagarika Jenoside, kwibona mu moko bigakurwaho.
Bashimiye abagize ubutwari bwo kubabarana na bo, ababagemuriye, ababahishe mu nzu zabo n’undi wese wagize icyo akora ngo hagire urokoka, bavuga ko ubundi umukirisito nyawe ari uko yagombye kumera.
Pasiteri Hategekimana ati: “Hari abatuzaniraga ibiryo aho twabaga twihishe, bigoranye cyane, abo twongeye kubashimira byimazeyo, kimwe n’undi wese wagize icyo akora ngo hagire abarokoka, kuko icyo gihe cyari kibi cyane. Dushime Imana ko bitazongera ukundi.”
Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Nkanka Dusenge Dieudonné, nyuma yo gushimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda uburyo yitaye ku barokotse, yanashimiye itorero ADEPR uruhare rwaryo mu gufata mu mugongo abarokotse, riboroza inka, n’ubundi buryo bwo kubitaho, arisaba gukomeza ibyo bikorwa byiza, biranga umukirisito nyawe.

Yasabye Abapasiteri n’abandi bakozi b’Imana guharanira ko ibyabaye bitazasubira ukundi.
Ati: “Ndabasaba gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda, murwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside aho biva bikagera,kugira ngo ibyabaye ntibizasubire ukundi, nka Ibuka tukanaboneraho gushimira abitanze bakagira abo barokora, kuko uko ari ko gukorera Imana nyako, yishimira.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Ingabire Joyeux, mu izina ry’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yasabye ko ibikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge byatangijwe muri Paruwasi ya Kamembe byashyirwamo imbaraga nyinshi bigatanga umusaruro bitegerejweho.
Yasabye abakirisito gukomeza kubumbatira umutekano, gufata mu mugongo abarokotse no kwirinda amagambo abakomeretsa, bakababwira abahumuriza akanabakomeza imitima.
Abamaze kumenyekana basengeraga muri Paruwasi ya Kamembe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni 71 nk’uko Imvaho Nshya yabitangarijwe n’umushumba wayo, Rév. Past. Ntampaka Siméon.
Mu izina ry’umushumba w’Ururembo rwa Gihundwe muri iri torero, Rév. Past. Nyandwi Eraste, yavuze ko nk’uko itorero ryaremeye Uwumukiza Epiphanie warokotse, mu rwego rwo kumufata mu mugongo, ibikorwa nk’ibi bizakomeza kuko ari inshingano ryihaye, abasaba gukomeza kurangwa n’urukundo n’ibindi bikorwa bihumuriza abarokotse, atari mu bihe byo kwibuka gusa.


