Rwamagana: Abanyeshuri bagaragaje uko bahangana n’ikibazo cy’ubushomeri

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Gicurasi 17, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye n’imyunga  mu Karere ka Rwamagana bavuze ko ibyo biga batangiye kubishyira mu bikorwa no kubibyaza umusaruro ku isoko ry’umurimo binyuze mu byo bakora.

Babigarutseho mu imurikabikorwa ry’umusi umwe ry’abafatanyabikorwa mu iterambere b’Akarere ka Rwamagana ryabaye ku wa 16 Gicurasi 2024.

Bamwe mu banyeshuri bitabiriye iri murikabikorwa bagaragaza inyungu imishinga yabo ifitiye umuryango nyarwanda nabo ubwabo bakirangiza kwiga.

Abanyishuri biga mu Ishuri Ryisumbuye rya Muhazi (ES Muhazi) bafite umushinga witwa IAN Future Generation ukora  isabune y’amazi, kuboha uduseke, imyenda yo mu budodo, indabyo zo mu budodo n’ibindi.

Aba banyeshuri bavuga ko ibyo bakora ari igitekerezo batangiye gushyira mu bikorwa mu mwaka wa 2022 binyuze mu itsinda bahuriyemo uko ari 73, buri munyamuryango atangira atanze amafaranga y’u Rwanda 5000.

Bavuze ko ari igitekerezo cyaje kigamije gushyira mu bikorwa ibyo biga no gukemura ikibazo cy’ubushomeri nyuma yo gusoza kwiga.

Bishimira ko ibyo bakora bigurwa bakiri ku ntebe y’ishuri kuko bibafasha gukemura ibibazo bwite byabo no kwizigama.

Bavuze ko bafite ubwizigame bw’ibihumbi 700 Frw kuva batangira muri Nyakanga 2022 aho bemeza ko azabafasha mu gihe basoje kwiga.

Uwase Karenzi Sonia, Umuyobozi wa IAN Future Generation yagize ati: “Kubera ibyo dukora tukabigurisha bituma ntasaba mu rugo amafaranga yo kwifashisha ku ishuri kuko iyo twabonye inyungu mu byo dukora turazigabana. Abana baba badafite imyambaro bari mu itsinda tuyibahera ubuntu kuko twese ni ugufashanya kwigira ndetse kandi nta munyamuryango ugura isabune yo gufura kuko tuzikorera.”

Yakomeje agira ati: “Intego nuko ubumenyi n’amasomo duhabwa mu ishuri tubishyira mu bikorwa ariko kandi tukishakamo ibisubizo ntituzasohoke hanze ngo dushomere kuko tuzakomeza kubyaza inyungu ubumenyi dufite.”

Dan Ndayishimiye na we ati: “Nturuka mu muryango w’amikoro make, iyi kalabu (club) imfasha gukemura ibibazo bisaba amafaranga kandi intego ni uko ningera hanze zakomeza gukora bimwe muri ibi dukora kuko nunguka ubumenyi kandi nitugabana nzabona igishoro cyo guheraho.”

Kuri ubu, aba banyeshuri bamaze kugurisha amajerekani 10 y’isabune ya litiro 20 aho ijerekani igurishwa ku mafaranga 7.000, indabo 5 aho rumwe rugurishwa amafaranga 5.000, uduseke 8 aho agato kagurishwa amafaranga 3.000 na ho akanini kakagurishwa 4.000 n’ibindi.

Abatangiranye n’iri tsinda kandi bamaze kubona inyungu y’amafaranga 30.000 kuri buri munyamuryango, bikaba  byitezwe ko bazajya bayahabwa basoje kwiga mu mwaka wa Gatandatu.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri ryisumbuye rya Muhazi yavuze ko bashyigikiye ibikorwa aba banyeshuri bakora kandi bibafasha gushyira mu ibikorwa ubumenyi bahabwa mu ishuri.

Yakomeje avuga ko kubera amikoro y’abanyeshuri adahagije, bafashwa guhabwa bimwe mu bikoresho birimo kubagurira bimwe mu bikoresho fatizo bakenera mu gukora amasabuni yabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko imurikabikorwa ryitabiriwe n’abanyeshuri bamurika ibikorwa bitandukanye birimo ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ubworozi, ubukorikori n’ibindi.

Yavuze ko bamaze iminsi basura ibigo by’amashuri bakabona imikorere n’imishinga abanyeshuri bafite bityo ko batangiye gukomanga mu bafatanyabikorwa kugira ngo bafatanye kwagura ibikorwa bakora.

Yagize ati: “Bariya bana bafite impano no guhanga udushya bikenewe guherekezwa no kunozwa kuko ibyo bakora byose ni byo dukeneye mu gihugu aho kubikura hanze yacyo. Rero icyo twiyemeje nk’ubuyobozi bw’Akarere ni ukubaba hafi, kubatera inkunga no kubagira inama kugira ngo ibikorwa bakora bize bitange ibisubizo ku bibazo dufite bitandukanye.”

Imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu Karere ka Rwamagana ryitabiriwe n’abagera kuri 78; harimo n’ibigo by’amashuri 28 byamuritse ibikorwa bitandukanye abanyeshuri bakora.

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Gicurasi 17, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE