Abasaga miliyoni 9,5 bamaze kwemezwa ko bazatora muri Nyakanga

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 17, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abanyarwanda basaga miliyoni 9,5 bafite imyaka 18 kuzamura, ni bo bamaze kugera ku ilisiti y’itora izubahirizwa mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ategerejwe muri Nyakanga 2024.

Ni mu gihe mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu mwaka wa 2017 abari kuri iyo lisiti babarirwaga muri miliyoni 6,8, na ho ku y’Abadepite yabaye mu mwaka ukurikiyeho yitabirwa n’abasaga miliyoni 8.1.

Komisiyo y’lgihugu y’Amatora (NEC) yemeje ko muri abo bemejwe ko ari bo bazatora harimo ababarirwa muri miliyoni ebyiri bazaba batoye bwa mbere muri ayo matora ateganyijwe kuva ku wa 14 kugeza tariki 16 Nyakanga 2024.

Biteganyijwe ko urutonde rw’abari kuri lisiti y’itora rwa burundu ruzemezwa ku wa 29 Kamena, kuko abiyandikisha bakomeje kwiyongera.

Perezida wa Komisiyo y’lgihugu y’Amatora Gasinzigwa Oda yagize ati: “Turasaba Abanyarwanda kuzitabira aya matora ari benshi kugira ngo bagire uruhare mu kwishyiriraho inzego z’ubuyobozi zizatorerwa. Turasaba kandi abiyamamaza kuzubahiriza amategeko n’amabwiriza mu gihe cyo kwiyamamaza kugira ngo hatazagira ikibangamira aya matora.”

Yashimiye uruhare rw’urubyiruko mu myiteguro y’amatora, ndetse n’uburyo rukomeje kwitabira kwiyandikisha kuri lisiti y’itora.

Madamu Gasinzigwa yemeje ko NEC izakomeza gutanga ibiganiro bihugura Abanyarwanda, byumwihariko abakorerabushake bazafasha mu matora n’abafatanyabikorwa mu kongera ubumenyi bwabo kuri ayo matora kuri ubu yahuje.

Ku rundi ruhande, Abanyarwanda baba mu mahanga biyandikishije ko bazatora mu mezi abiri ari imbere ni 53.000, bavuye ku 21.000 biyandikishije mu matora yo mu mwaka wa 2017 nk’uko byemejwe n’Umunyamabanga Nshingabikorwa wa NEC Charles Munyaneza.

Yavuze ko  ku bufatanye n’izindi nzego za Leta, NEC ikomeje guharanira ko buri muturage wese uzatora azabasha kugera ku cyumba cy’itora bitamugoye, haba mu Rwanda cyangwa mu bindi bihugu.

Yongeraho kandi ko n’abafite ubumuga bwo kutabona bashyiriweho uburyo bwo gutora bifashishije ipapuro z’itora zabagenewe zikozwe mu buryo bwa braille.

Ati: “Abafite ubumuga bwo kutabona bazatora mu matora yo muri Nyakanga bakoresheje inyandiko za Braille, zisomwa bakorakora ku mpapuro. Ubwo buryo n’ubundi bworoshya kugera mu byumba by’itora ni zimwe mu nzira zashyiriweho abafite ubumuga butandukanye ngo boroherezwe gukora inshingano zabo mboneragihugu.”

NEC yahishuye ko ubu bishoboka kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya telefini, hakoreshejwe kode *169#.

Utabasha gukoresha ikoranabuhanga, cyangwa ufite ikindi kibazo, agana abakorerabushake bari gukorera ku Tugari, bakamufasha.

Kuri iyi nshuro, biteganyijwe ko amatora azakorerwa kuri site z’itora 2.441 zifite ibyumba by’itora 17.400 mu Rwanda hose.

Hagati aho, NEC yemeje ko kugeza ubu yamaze kwakira ubushake bw’abakandida bigenga umunani baziyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, ndetse n’abandi 41 bigenga baziyamamariza kuba Intumwa za Rubanda.

Kuri uyu wa Gatanu, ni bwo NEC itangira kwakira kandidatire z’abo bakandida kugeza ku ya 30 Gicurasi, ni mu gihe abakandida bifuza kuyobora u Rwanda basabwa kwitaba bitwaje imikono 600 y’ababashyigikiye mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Abifuza gutanga kandidatire zabo basabwa kubimenyesha ubuyobozi bwa NEC mu mbere ho amasaha 24 mbere y’uko bagera ku cyicaro Gikuru cya NEC giherereye mu Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge.

Urutonde rw’agateganyo rw’abakandida bemewe ruzatangazwa ku wa 6 Kamena mu gihe urwa burundu ruzemezwa tariki ya 14 Kamena, maze kwiyamamaza bigatangirana na tariki ya 22 kugeza ku ya 13 Nyakanga.

Perezida wa NEC Madamu Oda Gasinzigwa
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC CHarles Munyaneza
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 17, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE