Umugore wo muri Kenya yiyemeje kurwanya ubuhemu bukorerwa abagabo

Mu kiganiro Maverick Aoko yagiranye n’umunyarwenya Oga Obinna, yashimangiye ko guhemukira uwo mwashakanye ku buryo bwemewe, agatanga ibye byose, bidakwiye.
Aoko yasobanuye ko ibitekerezo bye bitagomba kumvikana nabi nko gushyigikira ihohoterwa rikorerwa
abagore. Yizera ko ubudahemuka ari cyo cya mbere, kandi niba umuntu atanyuzwe mu mibanire y’uwo
bashakanye, inzira y’icyubahiro ari ukugenda nta buhemu.
Yagaragaje ko igitangaje k’ibikorwa by’abagore baca inyuma abagabo babo, ko abenshi bashakisha
byimazeyo umubano nk’uwo ko nta ntsinzi.
Agira ati: “Abagore barimo gushaka abagabo aha hanze. Basenga cyane ari nako biyiriza
ubusa. Hanyuma yamara kubona umugabo umwitaho uko bikwiye, akamuca inyuma noneho bikaba
ku mugore wakowe.”
akomeza avuga ati “Ntabwo bivuze na gato ko nshyigikiye ubwicanyi cyangwa ihohoterwa ku bagore, ndavuga gusa ko nzumva uruhande rw’umugabo mu bihe nk’ibi.
Niba urambiwe uwo mwashakanye genda, maze ushake uwo utekereza ko ari we ubaruta.”
Maverick Aoko ni umugore ufite ubwenegihugu muri Kenya, amazina ye nyakuri ni Scophia Aoko
Otieno.
Scophia Aoko Otieno ni umudamu udashishikajwe no gutangaza inkuru abagore benshi muri Kenya
batifuza kumva ku bagabo ba banyakenya, akaba ari n’impirimbanyi iharanira uburinganire.

UWAMALIYA CECILE