Musanze: Abasangiraga ibiziba n’amatungo bahawe amazi meza

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gicurasi 16, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abaturage bo mu Mirenge ya Kinigi na Nyange mu Karere ka Musanze; nyuma yo kumurikirwa amavomo atanu yubatswe ku bufatanye bw’Akarere n’abafatanyabikorwa bavuga ko basezereye burundu gusangira n’inka amazi atemba ava mu migezi ituruka mu birunga.

Mukabera Josiane wo mu Kagari ka Ninda, Umudugudu wa Rukiriza, Umurenge wa Nyange avuga ko amazi bahawe aje kubakiza akaga k’indwara bakomoraga ku mwanda wo mu mazi basangiraga n’imbogo, inyamaswa zinyuranye  zo mu birunga bya Gahinga na Bushokoro ndetse n’inka biyororera ubwabo zishoka muri iyo migezi itemba.

Yagize ati: “Aya mavomo aje kudutabara mu buryo bukomeye cyane, nkanjye najyaga nkaraba inshuro 2 mu cyumweru, inzoka zari zaratuzahaje twameseshaga amazi mabi, ikindi gikomeye kandi gitangaje ni ugusangira amazi n’inka zatayemo amase!

Yongeyeho ko  nazo zayanywaga nyuma y’uko imbogo zo mu birunga nazo zibasaguriye agatemba aza muri Ninda natwe bakayanywa inzoka zikatuzahaza, bakaba bashimira Akarere n’abafatanyabikorwa barimo SACOLA.

Sekanyoni Jean Nepomscene we avuga ko kuba babonye amazi meza bagiye guca ukubiri na gahunda yari isanzwe iwabo yo kuvuga ngo nzaba noga imvura nigwa

Yagize ati: “Ubundi hano kugira ngo umuntu yumve ko yiyuhagiye yabaga yaretse amazi y’imvura akaba ari bwo yikunyura, gusukura ibikoresho byo mu gikoni, isahani twayiriragaho ibiryo byarumiyeho kuko nta mazi yo koza tugahungura tugashyiraho ibiryo tukarya, gahunda ya Nzabanoga turayisezereye”.

Sekanyoni akomeza avuga ko ngo byabaga ari ibitangaza kuri bo kandi ngo ni ibintu babayemo igihe kirekire aho batagiraga isoni zo kuvoma amazi barimo gutoba.

Yagize ati: “Tekereza ko twavomaga hepfo y’umuntu urimo kumesa imyenda, ibyahi by’abana, abandi barongeramo karoti, ibitunguru, mbese twari twarishyizemo ya mvugo ivuga ngo amazi atemba ntiyanduza nyamara twahoraga dutaka mu nda.”

Umuyobozi wa SACOLA (Sabyinyo Community Livelihood Association) umufatanyabikorwa w’Akarere ka Musanze, Nsegiyumva Pierre Celestin avuga ko nk’uko mu nshingano zabo baharanira ko umuturage agira ubuzima bwiza bahisemo guha amavomo bariya baturage babona amazi meza, kandi si bo azafasha gusa muri rusange, ahubwo  azanunganira bimwe mu bigo by’amashuri.

Yagize ati: “Aka gace kari kamaze igihe kavoma amazi atemba ava mu birunga, iyo imvura itagwaga mu birunga bavomaga ibitega byagiye bireka muri iyo migezi, bahoraga rero bataka indwara zikomoka ku mwanda, urumva kunywa amazi wasaguriwe n’imbogo”.

Yongeraho ko muri parike habamo inyamaswa nyinshi zakwanduza umuntu, ariya mavomo rero ngo aje  no gufasha ibigo by’amashuri biri hafi aha bitagira amazi kuko abana hari ubwo ngo baryaga bakerewe  nta mazi meza bagiraga yo kunywa, kuba babonye amazi meza baciye ukubiri no kujya kuvoma muri Parike y’Igihugu y’Ibirunga aho bamwe bahuriragayo n’imbogo zikaba zabagirira nabi

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Uwanyirigira Clarisse,  nawe ashimangira ko kuba aba baturage bahawe amazi meza ku muyoboro w’ibilometero 6, ari igikorwa gikomeye bafashijwemo n’Umufatanyabikorwa, kije kurandura burundu indwara zikomoka ku mwanda zinyuranye, anashimira abafatanyabikorwa bakomeje kubafasha kwesa imihigo.

Yagize ati: “Abaturage bamwe bo mu Mirenge ya Kinigi na Nyange nta mazi bagiraga, banywaga ibirohwa nabyo babonaga bakoze urugendo rw’ibilometero kuva kuri kimwe kuzamura, ubu rero begerejwe amazi meza kandi hafi yabo  bagiye gukomeza kugira ubuzima bwiza kuko basezereye ibirohwa; turabasaba rero gukomeza gukoresha amazi asukuye nk’uko bayahawe, kandi bagafata neza ariya mavomo”.

Uwo muyoboro w’amazi  w’ibilometero 6 ugizwe n’amavomo 5 wuzuye utwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 96, ukaba uzaha amazi abaturage basaga ibihumbi 15.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gicurasi 16, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE