VAR ishobora gukurwaho muri Premier League y’umwaka utaha w’imikino

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 16, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Amakipe yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza (Premier League) azatora niba hashobora gukurwaho ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire VAR (Video Assistant Referee) guhera mu mwaka w’imikino utaha, mu nama ngarukamwaka izayahuza mu kwezi gutaha.

Amakipe yo muri iyi shampiyona arimo Wolves yamaze kwandikira Ubuyobozi bwa Premier League umwanzuro uzatuma habaho itora ubwo amakipe 20 azaba yahuriye i Harrogate ku wa 6 Kamena.

Iyi kipe yavuze ko VAR yashyizweho “hagamijwe icyiza” ariko yatumye “habaho ingaruka nyinshi zitari nziza kandi ziri kwangiza umubano uri hagati y’abafana n’umupira w’amaguru.”

Ikoranabuhanga ry’amashusho ryifashishwa mu misifurire [Video Assistant Referee- VAR] ryatangiye gukoreshwa mu 2019 mu gufasha abasifuzi bari mu kibuga ku byemezo by’ingenzi mu mukino, ariko kugeza ubu byagaragaye ko na ryo hari impaka zikomeye ryateje muri uyu mwaka w’imikino.

Wolves yavuze ko ibyo amakipe ari guhomba ari byo byinshi bikomeye kurusha icyo yungukira mu ikoreshwa rya VAR kuko umukino umaze gutakaza umwimerere.

Ubuyobozi bwa Premier League bwavuze ko “bwamenye impungenge” zihari kuri VAR ariko “bushyigikiye byuzuye” iri koranabuhanga ndetse buzakomeza gukorana n’urwego rw’abasifuzi PGMOL kugira ngo hagire ibikosoka kurushaho.

Kugira ngo habeho impinduka mu mategeko, hakenewe bibiri bya gatatu by’amajwi, ni ukuvuga amakipe 14 muri 20 agatora abyemeza.

Amakipe ya Premier League aheruka gutora ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gutahura ko umukinnyi yaraririye, rizatangira gukoreshwa mu mwaka w’imikino wa 2024/25.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 16, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE