Perezida asanga guhindura imyumvire kw’Abanyafurika ari byo byayiteza imbere

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yatangaje ko Umugabane w’Afurika kugira ngo utere imbere abawutuye bakwiye kugira imyumvire iteye imbere kandi bakiha intego yo gukora ibyiza.
Umukuru w’Igihugu yabitangarije mu Nama Nyafurika yo ku rwego rwo hejuru y’Ihuriro ry’abayobozi bakuru b’Ibigo byigenga muri Afurika (Africa CEO Forum).
Ni inama y’iminsi ibiri, ihurije i Kigali abasaga 2000, yatangiye kuri uyu wa Kane tariki ya 16 ikazageza tariki ya 17 Gicurasi 2024.
Iyo nama yitabiriwe n’Abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi, ba Minisitiri w’Intebe barimo uwa Sao Tome and Principe Trovoada, Robert Beugre Mambe wa Cote d’Ivoire, Umuyobozi Mukuru wa Umuyobozi Mukuru w’Ikinyamakuru Jeune Afrique, Makhtar Diop, Abayobozi b’ibigo by’igenga n’ibya Leta mu bihugu bitandukanye by’Afurika no hanze yayo.
Atangiza iyo nama ku mugaragaro, Perezida Kagame yagaragaje ko Umugabane w’Afurika ufite ubushobozi bwo kwigeza ku iterambere.
Yavuze ko abikorera muri Afurika no ku Isi muri rusange bafite akamaro gakomeye mu gukemura ibibazo bihari.
Yagize ati: “Icyorezo cya COVID 19, n’imihindagurikire y’ibihe, byatwigishije amasomo menshi rimwe muri yo, ni uko abikorera n’inzego za Leta bagomba gukorera hamwe”.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko n’ubusanzwe ibibazo bibangamira ibikorwa by’ubucuruzi bisanzwe biriho ko ahubwo icy’ingenzi ari ukubaka ubushobozi bubasha guhangana na byo.
Yavuze ko Afurika ifite umutungo kamere kandi wayigeza ku iterambere mu gihe ubungabunzwe neza.
Ati: “Dufite umutungo kamere, ariko dukeneye kuwubyaza umusaruro twe ubwacu, uko Abanyafurika bishyira hamwe ni na ko bagera ku musaruro uhagije.”
Perezida Kagame yakomeje ahamya ko imikoranire y’Abanyafurika mu ishoramari ari ingenzi mu kubona uburyo bwo guhangana ku isoko mpuzamahanga.
Ati: “Muri iki kinyejana kigana mu iterambere, Afurika izaba Umugabane wihagazeho mu bukungu ku rwego rw’Isi.
Ariko kugira tugera kuri ubwo bukungu nyabwo, tugomba kugira imyumvire iteye imbere, no kugira intego yo gukora ibyiza”.
Muri iyi nama kandi Umuyobozi w’Ikigega cy’Imari cya Banki y’Isi gifasha abikorera (International Finance Corporation), Makhtar Diop, yagaragaje ko Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo byigenga muri Afurika, rimaze kuba urubuga rwo guteza imbere abikorera n’abashoramari kuri uyu mugabane.
Ati: “Mu myaka 10 ishize ubwo iyi gahunda yatangizwaga nari ndi i Genève. Uyu munsi iri kubera muri Afurika, twagize amahirwe yo kuganirira muri Afurika uruhare rwo guhanga ibishya mu guhangana n’ibibazo byugarije ubukungu bw’Afurika.”
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB), Francis Gatare, yashimiye icyizere u Rwanda rwagiriwe cyo kwakira iyi nama, avuga ko abayitabiriye baza kugira umwanya wo kwerekwa amahirwe y’ishoramari arurimo.
Ati: “Ariko turanizera ko muzagira umwanya wo kuva mu byumba by’inama mukajya hanze ya Kigali mukishimira kwakirwa neza n’Abanyarwanda. Ku bijyanye n’ubucuruzi ndashaka kubatumira mu biganiro tugira ku gicamunsi aho tugaragaza amahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari biri mu Rwanda.”
Iyi nama Nyafurika ngaruka mwaka ni umwanya mwiza w’Abashoramari mu nzego zitandukanye, zaba iza Leta n’iz’abikorera wo kuganira ku iterambere ry’ubukungu bw’Afurika, ikaba yibanda ku ngingo enye z’ingenzi zirimo Imiyoborere, Ikoranabuhanga, Imikoranire y’Inzego ku rwego rw’Umugabane ndetse n’Inshoramari.
Ni inama ibereye mu Rwanda ku nshuro ya 2, ku nshuro ya mbere yahabereye yabaya mu mwaka wa 2019.

