Kuri uyu wa Gatanu haratangira kwakirwa kandidatire z’abifuza kwiyamamaza

Oda Gasinzigwa, Perezida wa Komisiyo y’Amatora (NEC), yatangaje ko kugeza ubu imyiteguro y’amatora ihagaze neza kandi ko mu minsi ya vuba ibikorwa byo kwiyamamaza bigiye gutangira hashingiwe k’uko amategeko abigena. Yavuze ko kuva ejo ku wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024, NEC itangira kwakira kandidatire z’abifuza kwiyamamaza.
Yagize ati: “Tugiye gutangira kwakira kandidatire, muri aya mezi abiri asigaye nanone ni igikorwa gikomeye abanyarwanda bategereje kubera yuko bifuza kuzatora ariko bagomba kumenya n’abakandida bifuza kwiyamamaza.
Kuva ku itariki 17-30 Gicurasi 2024 tuzatangira kwakira kandidatire z’abifuza kuba ku rwego rwa Perezida wa Repubulika cyangwa abadepite.”
Avuga ko muri aya mezi abiri hakomeje ibikorwa by’uburere mboneragihugu bushingiye ku matora, kugera ku munsi w’itora.
Agira ati: “Tuba tugomba gukomeza gukangurira abanyarwanda, kubabwira ibikorwa by’amatora aho bigeze, kubasaba gukomeza kwitabira kwikosoza kuri lisiti y’itora kuko ari uburenganzira bwabo bwo gutora, kubamenyesha site z’itora aho ziri hirya no hino ndetse n’indorerezi zo mu gihugu kuba zazakira ibikorwa bizakorwa.
Ibyo byose rero ni ibikorwa bijyanye n’igikorwa gikomeje kandi dukomeza. Twatangiye twitegura amatora ariko kikazakomeza kugeza turangije igikorwa cy’amatora nyirizina.”
Komisiyo y’igihugu y’amatora ivuga ko kugeza ubu abanyarwanda bafite kuva ku myaka 19 bangana na miliyoni 9.5 bamaze kwiyandikisha kuri lisiti y’itora.
Ni mu gihe mu Rwanda hose hazaboneka lisiti z’itora kandi zegereye abaturage. Ibiro by’itora bizafungura Saa moya za mu gitondo kugeza Saa cyenda z’ikigoroba ku itariki 15 Nyakanga 2024. Abanyarwanda batuye mu mahanga tora bazatangira gutora tariki 14 Nyakanga 2024.