Interahamwe n’abasirikare bishe amagana y’Abatutsi bari bahungiye i Kabgayi

Umunsi nk’uyu tariki 16 Gicurasi 1994, Ingabo za RPF Inkotanyi zakomeje urugamba ariko zigenda zifata uduce dukomeye tw’igihugu zinarokora abantu naho i Kabgayi hicirwa Abatutsi benshi.
Kuri iyo tariki ni bwo Inkotanyi zafunze umuhanda Kigali-Gitarama. Ku rundi ruhande zinafata agace ka Bugesera zirokora abantu bagera ku bihumbi bibiri.
Muri Perefegitura ya Gitarama, Interahamwe n’abasirikare bishe abantu babarirwa mu magana bari bahungiye kuri Kiliziya i Kabgayi.
Icyo gihe kandi, Perezida Sindikubwabo Théodore yavuze ko muri Perefegitura ya Kibuye hagomba gukazwa umutekano ku buryo bw’intangarugero, ashaka kuvuga ko Jenoside igomba gukaza umurego.
Iyahoze ari Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jnenoside yigeze gutangaza ko nanone kuri uyu munsi ari bwo Alain Juppé wari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa yavuze ko ibyaberaga mu Rwanda ari Jenoside.