Gen. Mubarakh yakiriye abarimu n’abanyeshuri 22 baturutse mu Bwongereza

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Gicurasi 2024, itsinda ry’abarimu n’abanyeshuri 22 bo mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo ry’u Bwongereza (Royal College of Defence Studies) basuye icyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda, bakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga, yabasobanuriye urugendo rwo kwiyubaka kw’igisirikare cy’u Rwanda.
Izo ntumwa ziri mu Rwanda mu rugendoshuri kuva ku itariki ya 14 kugeza ku ya 19 Gicurasi 2024, ziyobowe na Lt Gen (Rtd) Sir George Norton, akaba ari n’Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Ingabo (Royal College of Defence Studies).
Uruzinduko barimo mu Rwanda bazasura ahantu hatandukanye. Bamze kandi gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ku Gisozi, bunamira inzirakarengane ziharuhukiye zisaga ibihumbi 250 ndetse n’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside
Iryo tsinda ry’abarimu n’abanyeshuri kandi rizasura Ishuri Rikuru rya gisirikare (Rwanda Defence Force Command and Staff College), Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy), byombi biherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, Ikigo cya Dallaire gishinzwe abana n’umutekano (the Dallaire Institute for Children and Security).






