Umusizi Ndahayo yishimiye kuzitabira Iserukiramuco mpuzamahanga muri Gabon

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 15, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umusizi Ndahayo Aristide avuga ko yatunguwe no kumenya ko azahagararira u Rwanda mu Iserukiramuco Mpuzamahanga rizabera muri Gabon. 

Ni iserukiramuco rizatangira guhera tariki 24 Gicurasi 2024, aho  azaba ahagararariye u Rwanda mu iserukiramuco rikomeye ry’ubusizi muri Gabon.

Ni iserukiramuco rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 11,  Ndahayo akaba avuga ko ari ibintu bidasanzwe kuba ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kugaragara muri iryo serukiramuco ari we uzaba aruhagarariye.

Uyu musizi ukora ubusizi mu buryo bwa Slam, avuga ko ari ubusizi umuntu ashobora guhimbira ku rubyiniro ashingiye ku byo abonye ako kanya, ari na byo byabaye impamvu yo gutumirwa kwe muri iryo serukiramuco ryitwa Slam Standing Ovation Festival.

Ndahayo watangiye ubusizi afite imyaka 16 y’amavuko, mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Imvaho Nshya, yavuze ko yishimiye cyane ubutumire ndetse ko bimuha umukoro wo guhagararira neza Igihugu cye.

Ati: “Gutungurwa ntibyabura, ariko ndabishimira Imana, kuba ngiye kwitabira iri serukiramuco ari n’inshuro ya mbere u Rwanda ruzaba ruhagarariwe. Ni ibintu byanshimishije mu buryo udashobora kubyumva, ngereranyije n’abasizi baba mu Rwanda kandi bashyira imbaraga mu buhanzi bwabo. Kuntumira ngo nzitabire iyi Festival byanyeretse ko hari ikintu gikomeye nubatse mu busizi bwanjye.”

Yongeraho ati: “Guhagararira Igihugu kuri njye ni inzozi, kuko tuba twarakuze babidutoza. Ni umukoro ukomeye cyane kuri njye bivuze ko ari igihango mba ngiranye n’Igihugu cyanjye, ku giti cyanjye niyumvamo ko ari umwenda w’intsinzi mba ndimo Iguhugu cyanjye.”

Ndahayo avuga ko atari ubwa mbere yitabiriye ubusizi ku rwego mpuzamahanga, kubera ko umwaka ushize yitabiriye igikombe cy’Afurika  cyatangwaga muri ubwo busizi, aho aitabira irushanwa baba baturutse muri Kaminuza zitandukanye zo muri Afurika, ibirori byabereye mu gihugu cya Mali. 

Ndahayo avuga ko uretse we, mu Rwanda hari abandi basizi babiri bakora ubusizi bwa Slam, kandi ko muri iryo serukiramuco ari nah o habamo igikorwa cyo gutanga igikombe cy’Isi ku banyeshuri biga muri za Kaminuza bakoze irushanwa ry’ubusizi bwa Slam.

Mu bandi basizi bazitabira iryo serukiramuco harimo Triciana wo mu gihugu cya Chad umenyerewe cyane muri ubwo busizi bwa Slam.

Biteganyijwe ko Ndahayo azerekeza muri Gabon tariki 20 Gicurasi 2024.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 15, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE