Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera kizatangira gukora mu 2027 – Yvonne Makolo

Yvonne Manzi Makolo, Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ‘Bloomberg’ yavuze ko ari ikintu cy’ingenzi gukorana n’Isosiye ya Qatar kuko ngo hari amahirwe ku bihugu byombi byumwihariko ku ngingo ijyanye n’ubucuruzi.
RwandAir ikorana na Qatar mu byerekeye n’ubwikorezi bwo mu kirere aho Qatar ifitemo imigabane byinshi ingana na 60%.
Avuga ko habayeho imbogamizi zo gukereza ibyasabwe (Order) n’imbogamizi mu kohereza ibicuruzwa ariko hashakwa ibyuma bishya no gukemura ikibazo cya tekiniki akizera ko iki kibazo mu gihe cya vuba kizaba cyakemutse.
Yavuze ko bikigoye gukora ingendo muri Afurika biturutse ku giciro cy’amatike kiri hejuru ndetse anagaragaza inzitizi zikiri mu kutagira ibikorwa remezo.
Akomeza agira ati: “Dufite imbogamizi kuri Viza, ikibazo cy’ingendo hagati y’ibihugu bya Afurika ni ikibazo gikomeye, imbogamizi z’ubumenyi tukaba dushyira imbaraga mu guhugura abakozi ba RwandAir.”
Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera nikimara gutangira ngo bizaba byoroshye kwagurira ingendo zo mu kirere muri Afurika.
Ubuyobozi bwa RwandAir butangaza ko hari amahirwe menshi mu bwikorezi bwo mu kirere byumwihariko muri Afurika.
Makolo Yvonne yongeraho ko RwandAir ijya Landon, Paris, Brussels, Dubai, Doha izo ni zo ngendo z’ingenzi RwandAir ikora.
Ati: “Intego ni ukureba uko twakomeza kwagura isoko ryo muri Afurika tukarihuza n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.”
Isosiyete ya Qatar yaguye imikoranire na RwandAir aho ifite imigabane muri RwandAir ingana na 49% nkuko Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa ‘Bloomberg’.
Imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera giherereye Iburasirazuba, cyatangiye mu 2017, bigeze mu 2019 Guverinoma y’u Rwanda na Qatar Airways, bisinya amasezerano y’ubufatanye muri uwo mushinga wa miliyari 1, 3 z’Amadolari.
Iki kibuga kizuzura gitwaye miliyari 2 z’amadolari, aho byitezwe ko kizafasha u Rwanda kuba ku isonga mu ngendo zo mu kirere ku Mugabane wa Afurika, Qatar Airways ikazaba ifite imigabane ingana na 60%.
Iki kibuga gifite ubuso bwa metero kare ibihumbi 130 ndetse mu gihe icyiciro cya mbere kizaba kirangiye, kizaba kibasha kwakira abagenzi miliyoni umunani ku mwaka.

Amafoto: Internet