IRMCT yasoje iperereza: Ryandikayo na Sikubwabo bari basigaye barapfuye

Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) byatangaje ko byasoje gukurikirana dosiye z’abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwasigiwe n’Urukiko Mpouzamahanga Mpanabyaha bwashyiriweho u Rwanda (ICTR).
Uwo mwanzuro wafashwe nyuma yo gukurikirana amakuru y’abagabo babiri bari basigaye ari bo Charles Ryandikayo na Charles Sikubwabo bikamenyekana ko bapfuye.
Ayo makuru yatumye hanzurwa ko nta wakurikiranywe na ICTR cyangwa Urukiko rwashyiriweho Yougoslavia (ICTY) ukiri gushakishwa kuko na rwo rwafashe uwashakishwaga wa nyuma mu mwaka wa 2011.
Izo nkiko zombi zashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu myaka ya 1990 kugira ngo zikurikirane ndetse zinaburanishe abakekwaho ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu byakozwe mu Rwanda no muri Yougoslavia.
Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT Serge Brammertz, yagize ati: “Guhera ku nyandiko ya mbere yatanzwe hafi mu myaka 30 ishize, ICTR na ICTY byahuye n’ingorane zikomeye zo gukurikirana abakekwaho ibyaha bahunze. Guperereza no gushyiraho inyandiko zita muri yombi byari intambwe y’ibanze, ariko umurimo ukomeye kandi muremure wari uwo gushaka aho bari no kubata muri yombi.”
Yakomeje agira ati: “Harimo ingorane nyinshi cyane, uhereye kuba hari ibihugu bitashakaga gufunga abo bicumbikiye ukagera ku mbaraga abakekwaho ibyaha bashyiraga mu guhisha imyirondoro yabo n’aho baherereye. Benshi batangiye gushidikanya ko ibyamamare nka Kabuga Felicien cyangwa Ratko Mladić (Yougoslavia) bashoboraga gufatwa.”
Brammertz yavuze ko izo ngorane zitabujije izo nkiko kudacika integer no gukurikirana abo banyabyaha kubera imbaraga zashyizweho n’itsinda ryihariye ryari rishinzwe kubakurikirana kabone n’iyo babaga batakiriho kugira ngo amakuru yabo amenyekane.
Ati: “Uyu munsi njye n’ibiro byanjye twishimiye ko uyu murimo wageze ku musozo muzima. By’umwihariko mu butabera mpuzamahanga mpanabyaha, abakurikiranwaga na ICTR ndetse na ICTY bose barakurikiranywe.”
Yemeje ko uwo musaruro ari igihamya cy’ubushake butajegajega bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugeza mu butabera abatu bose bakurikiranywe n’inkiko zombi kubera ibyaha bya Jenoside ndetse n’ibyibasiye inyoko muntu
Ati: “Iki ni igihamya gifatika cy’uko umuryango mpuzamahanga ushobora guharanira ko umuryango mpuzamahanga wagera ku kubaza inshingano abo bireba.”
Brammetz yashimye ubufatanye bw’ibihugu byemeye gukurikirana no guta muri yombi abakekwaho Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
By’umwihariko yashimiye ibihugu by’Afurika byagaragaje ubushake bwihariye mu gukorana na ICTR kugira ngo abakekwa bose batabwe muri yombi.
Yashimangiye ko imirimo yabo yanashyigikiwe na’Ibihugu by’I Burayi, no muri Amerika y’Amajyaruguru, akaba ari umusanzu byatanze mu guha agaciro n’ubutabera abazize n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yibukije ko nubwo hasojwe iperereza ku bashakishwaga na ICTR, iperereza rigikomeje ku basaga 1000 bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakomeje gushakishwa na Guverinoma y’u Rwanda.
Yavuze ko ku bufatanye n’Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda bazakomeza gutanga ubufasha bwose bushoboka ngo abo bantu bose bagishakishwa bagezwe imbere y’ubutabera kuko badashobora kumva banyuzwe n’ibyo bakozwe mu gihe hari abacyidegembya mu mahanga kandi bakurikiranyweho ibyaha nk’ibyabamaze gukurikiranwa.
Imbaraga zo guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari bari bafite dosiye muri ICTR ziyongereye guhera mu 2020 ubwo hari hagisigaye 8 bitaramenyekana aho baherereye.
Muri Gicurasi 2020 hafashwe umuherwe Félicien Kabuga i Paris mu Bufaransa ndetse na Fulgence Kayishema afatirwa i Pearl muri Afurika y’Epfo muri Gicurasi 2023.
Nanone kandi IRMCT yemeje imfu z’abandi bantu batandatu bashakishwaga ari bo Augustin Bizimana, Protais Mpiranya, Phénéas Munyarugarama, Aloys Ndimbati, Ryandikayo na Charles Sikubwabo mu bihe bitandukanye.