Burna Boy yahaye nyina impano y’imodoka

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 15, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Nyina w’umuhanzi w’icyamamare muri Nigeriya ndetse no mu ruhando mpuzamahanga Burna Boy, afite ibyishimo yatewe n’impano yahawe n’umuhungu we Burna Boy.

Ni impano Burna Boy yageneye nyina ku munsi wahariwe ababyeyi b’abagore (Mothers Day).

Uyu muhanzi yabigaragarije mu mashusho yashyize ahagaragara ku rubuga rwe rwa Instagram kuri uyu wa kabiri tariki 14 Gicurasi 2024, nyuma y’ayo Burna Boy yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko agiye iwabo gufatanya n’umuryango kwizihiza umunsi mwiza w’ababyeyi b’abagore.

Muri ayo mashusho yashyizwe ahagaragara yagaragazaga nyina amushimira ku bw’impano nziza yamugejejeho kuri uwo munsi.

Ni ibintu byashimishije ndetse binanyura benshi mu bamukurira ku mbuga nkoranyambaga, bagaragaza ko uyu mubyeyi abikwiye nkuko umwe muri bo yanditse.

Agira ati: “Arabikwiye, baragendanye mu rugendo rwe rw’umuziki, yamubaye hafi, akamugira inama kandi akamwitaho, ur’ingenzi mubyeyi kandi ukwiye ibisumbyeho.”

Impano Burna Boy yahaye nyina ni imodoka iri mu bwoko bwa Mercedes Benz Maybach SUV

Uyu muhanzi wari mu ruzinduko hirya no hino mu birwa bya Karayibe, avuga ko nta kintu na kimwe cyiza ataha nyina igihe yaba abishoboye.

Burna Boy ahaye umubyeyi we imodoka mu gihe amaze igihe gito ashyizwe ku rutonde rw’abanyafurika bakoze ibitaramo byinjije akayabo mu bitaramo by’Abanyafurika byakorewe muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 15, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE