Real Limu yasobanuye impamvu yasubiyemo indirimbo ye yise Imihigo irakomeje

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 14, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Twizerimana Floduard umenyerewe cyane mu guhimba indirimbo zishishikariza abaturage gahunda za Leta, uzwi nka Real Limu, yasobanuye  ko impamvu yasubiyemo indirimbo ye yise imihigo irakomeje, ari uko yashakaga kumvisha Abanyarwanda ko imihigo uko yaba ikomeye kose ishoboka.

Real Limu ni umuhanzi, umwanditsi akaba n’umucuranzi w’indirimbo nyarwanda, wemeza ko iyo ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bwibutsa Abanyarwanda inshingano bafite mu iterambere. 

Ati: “Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bugaruka ku guhiga, hari imihigo iba mu muryango, Uturere turahiga, kandi Igihugu na cyo kigahiga. Ariko bazagira n’igihe cyo kuzahigura, ni muri urwo rwego navuze nti imihigo irakomeje kandi irakomeye, gusa nubwo ikomeye irashoboka buri muntu abigize ibye twabigeraho.”

Uyu muhanzi avuga ko iyo ndirimbo yari isanzwe iriho, ahubwo yahisemo kuyisubiramo afatanyije na mugenzi we witwa Nsengimana Justin, ashingiye ku bihe biri mbere byo gutora Abadepite n’Umukuru w’Igihugu, yifuza kwibutsa Abanyarwanda ko bakwiye guhitamo ibibabereye kugira ngo barusheho gukomeza kwesa ya mihigo baba barahize.

Ati: “Ubutumwa bukubiyemo bugenewe Abanyarwanda bose, abari mu gihugu n’abari hanze yacyo, kuko aho u Rwanda rwavuye turahazi, aho rugeze turahabona, ndetse n’aho rugana ni heza, Abanyrwanda tuzi ibitubereye.”

Agaruka ku mpamvu zamuteye kuyikora muri iki gihe, avuga ko yumvaga hari umusanzu akwiye gutanga mu bihe Abanyarwanda biteguye igikorwa cy’amatora.

Ati: “Impamvu iyi ndirimbo nyisohoye ubu ngubu ni ko nari nabiteguye, kubera ko abayobozi n’abayoborwa twiteguye amatora y’Umukuru w’Igihugu, nashakaga kwibutsa abantu ko muri iyo myiteguro tugomba no kwibanda ku mihigo tukavuga ngo twahisemo ibitubereye. Hari aho twavuye hari n’aho tugeze, nifuzaga gutanga umusanzu mu bukangurambaga byafasha abantu kwongera kwihitiramo neza.”

Avuga ko ikimutera kwibanda cyane ku ndirimbo z’umuco n’izijyanye na gahunda z’Igihugu ari uko umuco ari kimwe mu biranga umunyagihugu, kandi akaba akunda Igihugu cye ndetse atewe ishema no kwitwa Umunyarwanda.

Biteganyijwe ko mu bihe bya vuba azashyira ahagaragara umuzingo we wa mbere yise Umutoza w’Ikirenga, uzaba uriho indirimbo esheshatu.

Real Limu azwi cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo Umutoza w’Ikirenga ari na yo yitiriye umuzingo we, Kunda Umurimo, Icyomoro n’Igihango ndetse n’iyo yashyize ahagaragara yise Imihigo Irakomeje.

Ashimira abarimo abakunzi b’ibihangano bye badahwema kumugaragariza urukundo, ndetse n’abandi bamufasha mu gukora indirimbo ze.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 14, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE