Abarenga 90% bamaze kwireba kuri lisiti y’itora- NEC

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) iratangaza ko Abanyarwanda bagejeje igihe cyo gutora 90% bamaze kwireba kuri lisiti y’itora.
Ni mu gihe amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite azaba tariki ya 14 kugeza ku ya 15 Nyakanga 2024.
Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Gasinzigwa Oda yatangarije RBA, ko ubu igikurikiyeho ari ukwegeranya amakuru y’abamaze kwikosoza kuri lisiti bahereye ku Mudugudu.
Yagize ati: “Muri iki cyumweru tukaba twinjiye mu gikorwa cyo guhuza, kuva ku Mudugudu na ba bandi bashyizwe kuri lisiti y’itora.”
NEC itangaza ko ubu ingengo y’imari izagenda ku matora, yose ihari kandi izatangwa na Leta 100%.
Gasinzigwa ati: “Igikorwa gikomeye kindi tugiye kujyamo, ni igikorwa cyo kwakira kandidatire, igikorwa Abanyarwanda bategerezanyije amatsiko kikazatangira ku itariki 17 z’uku kwezi kugera ku itariki 30. Nyuma yaho tuzinjira mu bikorwa byo kwiyamamaza.”
NEC itangaza ko irimo kwegeranya ibikoresho kugira ngo bizakenerwa birimo amasanduku y’itora, impapuro z’itora n’ibindi.
Madamu Gasinzigwa ati: “Uwo mubare unashingiye ko twifuza ko Abanyarwanda bazagira umwanya wo gutora badatinze bagasubira mu miryango yabo. Izo site twazigennye, hafi buri cyumba cy’itera kizatereramo abantu batarenze 500 kugira ngo umwanya uzakoreshwa uzakoreshwe neza.”
Ibikorwa byo kwiyamamaza ku mitwe ya Politiki n’abakandida bigenga bizatangira tariki ya 22 Kamena 2024 bizarangira tariki ya 13 Nyakanga 2024.
Gasinzigwa yavuze ko mu gihe hose hari site z’itora 2 441, n’ibyumba by’itora 17 400 byose byamaze gutegurwa mu gihugu hose, mu gihe abantu miliyoni 9,5 ari bo biteganyijwe ko bazatora.
NEC itangaza ko lisiti y’itora y’agateganyo izatangazwa bitarenze tariki ya 14 Kamena, mu gihe lisiti ntakuka y’abemerewe gutora izatangazwa tariki ya 29 Kamena.
Ku Banyarwanda baba mu mahanga, bazatora Perezida n’Abadepite 53, tariki ya 14 Nyakanga 2024. Ababa mu gihugu imbere bazatora ku itariki ya 15 Nyakanga 2024.
Ku ya 16 Nyakanga, Abadepite 24 b’abagore bazatorwa n’inzego zidasanzwe zihagarariye abagore, hashingiye ku rwego rw’ubuyobozi bariho. Hazaba kandi amatora y’Abadepite 2 b’urubyiruko bazatorwa n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, hatorwe kandi n’Umudepite umwe uzatorwa n’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga.