Nyamasheke: Umugabo ukekwaho kwica se amutemaguye yatawe muri yombi

Ndindayino Barinda Oscar w’imyaka 34 y’amavuko washakishwaga nyuma yo kwica se Munyeshya Gratien w’imyaka 67 amutsinze iwe (kwa Barinda Oscar) mu Mudugudu wa Museke, Akagari ka Kigoya, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke yafatiwe mu Murenge wa Macuba muri aka karere ku wa 13 Gicurasi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Umuturanyi wabo wahaye amakuru Imvaho Nshya yayibwiye ko nyuma y’uko uyu mugabo amaze kwica se akamutemagurira mu nzu yari yajemo anamugemuriye nk’umuntu wibana mbere y’uko ajya kureba amatungo ye n’inzu yiteguraga guturamo, yahise acika.
Uyu muturage ati: “Uyu mugabo nubwo yahise acika, yari ari hafi aho acunga ibiba, ashaka guhungira ku mugabo w’inshuti ye wo mu Mudugudu wa Bitega, Akagari ka Vugangoma, Umurenge wa Macuba, Akarere ka Nyamasheke gahana imbibi n’ako yiciyemo se.”
Yakomeje agira ati: “Yabonye butangiye kwira atangira kugenda mu bihuru n’ibigunda yihishahisha, anyuze hafi ya santere y’ubucuruzi ya Bambiro, iri muri uwo Mudugudu wa Bitega abaturage bari bahawe amakuru baramubona, baramutangatanga baramufata, bahamagara RIB, Polisi n’ubuyobozi baraza bamuta muri yombi bamujyana kuri sitasiyo ya RIB ya Kanjongo.”
Avuga ko iri fatwa ryabashimishije cyane nk’abaturage bategereje ko icyaha nikimuhama azakanirwa urumukwiye, ko bibabaje ko umwana yica umubyeyi aka kageni.
Umuvugizi wa Polisi ACP Boniface Rutikanga yemereye Imvaho Nshya ayo makuru, avuga ko ariko amakuru arambuye kuri iri fatwa atarayabona.
Ati: “Ni byo yafashwe. Amakuru arambuye ku ifatwa rye ni yo atarangeraho ariko gufatwa ko yafashwe.”
Ani Elija says:
Gicurasi 14, 2024 at 6:39 pmUwomugabo natabwe mugiyombi kuko ubwonubu gomebubi nonere yica umuntu kugirango areme undi ?