Nyamasheke: Arakekwaho kwica se amutemaguye bapfa imitungo

Munyeshya Gratien w’imyaka 67 wari utuye mu Mudugudu wa Museke, Akagari ka Kigoya, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke, yasanzwe mu bwiherero bw’umuhungu we Barinda Osacr yacagaguwe ibice byose by’umubiri mu gihe yari amaze iminsi 2 aburiwe irengero.
Barinda Oscar bikekwa ko ari we waba yishe se umubyara bapfa imitungo yahise aburirwa irengero kugeza magingo aya akaba agishakishwa ku bufatanye bw’abaturage n’inzego z’ubutabera n’iz’umutekano.
Umuturanyi w’uyu muryango wahaye amakuru Imvaho Nshya avuga ko uyu musaza yavuye iwe ku wa 6 tariki 12 Gicurasi, agiye kureba amatungo ye ( inka n’ingurube) ari mu biraro aho ayororeye, hafi y’urugo rw’uyu muhungu we.
Ati: “Uyu muhungu we wari umaze umwaka atandukanye n’umugore we, yabanaga n’umwana babyaranye, yari amaranye igihe amakimbirane na se aturuka ku mitungo.”
Yakomeje ahamya ko baherukaga kubona uwo musaza ubwo yari agiye mu biraro bye ariko bakaba bataramubonye agaruka. Ati: “Umugore we yabonye atagarutse azinduka abimenyesha abaturanyi ngo bamufashe kumushakisha.”
Yakomeje avuga ko mu kumushakisha umuhungu we yahise abura, abashakishaga bageze mu bwiherero bwe bahasanga amaraso menshi, barungutse mu bwiherero imbere babona ibice byinshi by’umubiri we.
Avuga ko hitabajwe inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano hafatwa umwanzuro wo gusenya umusarani, bawusenye babona umubiri wose kuva ku mutwe kugera ku birenge wacagaguwe nta rugingo na rumwe rufashe ku rundi.
Ati: “Inzego nyinshi ubu tuvugana ziracyahari na Meya Mupenzi Narcisse arahageze, badukoresheje inama baraduhumuriza batubwira ko ukekwa agishakishwa kandi ntaho ari bucikire. Cyane cyane ko hari abari batangiye kugira ubwoba ko ashobora kwitwikira ijoro akagaruka akagira abandi bo mu ryango yica akongera akabura.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo Cyimana Kanyogote Juvénal, yemereye Imvaho Nshya aya makuru avuga ko bari basanganywe amakimbirane aturuka ku nzu Barinda yashakaga kugurisha se akanga avuga ko ari iy’umuryango.
Ati: “Icyo tuzi cyo ni uko bari basanganywe amakimbirane, aho umugabo yashakaga kugurisha inzu ye se akabyanga kuko yabonaga nta handi yaba akaba yateza ibibazo kurushaho. Ikindi twabonye ni uko umurambo wa nyakwigendera wasanzwe mu bwiherero bw’uwo muhungu we, yatemaguwe bikabije uwo muhungu we akaba yahise acika ari gushakishwa n’inzego z’umutekano.”
Yirinze guhita yemeza ibyo kuba ari uwo mugabo wacagaguye umubyeyi we gutyo akamujugunya mu bwiherero, ariko ashimangira ko bizemezwa n’iperereza.
Yasabye abafitanye amakimbirane kujya bayashyikiriza ubuyobozi aho kwamburana ubuzima.
Iby’abana bica ababyeyi bapfa amakimbirane ashingiye ku mutungo si bishya muri uyu Murenge, bikaba bibaye abaturage bataribagirwa umugabo wishe se na nyina abakase amajosi, abaziza ko bamwangiye kugurisha isambu ye.
Uwo icyo gihe byarangiye ashatse gucika inzego z’umutekano zari zamujyanye aho yakoreye icyaha, ziramurasa ahasiga ubuzima.
Nyakwigendera Munyeshya asize umugore n’abana 3 n’abuzukuru.

Ubwumwe mose says:
Gicurasi 14, 2024 at 9:41 pmGsa nukwihanganisha uwomuryango asize nukujya babicyemura mbere.