Meteo Rwanda: Nubwo imvura izagabanyuka ni ugukomeza ingamba zo kwirinda ibiza

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gicurasi 12, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Meteo Rwanda yatangaje ko igice cya kabiri cya Gicurasi kizarangwa n’igabanyuka ry’imvura, ariko gisaba Abaturarwanda gukomeza ingamba zo kwirinda Ibiza kuko ubutaka bwasomye.

Imvura iteganyijwe

Mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Gicurasi 2024, ni ukuva tariki ya11 kugeza tariki
ya 20 hateganyijwe ko imvura izagabanyuka ugereranyije n’ibice bishize.

Hateganyijwe ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 20 na 80 mu bice bitandukanye by’Igihugu. Ingano y’imvura iteganyijwe iri ku itkigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa henshi mu gihugu uretse mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’igihugu aho imvura iteganyijwe iri hejuru gato y’ikigero cy’imvura isanzwe
ihagwa, (ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice iri hagati ya milimetero 10 na 70).

Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’iminsi ibiri n’iminsi ine ikazagwa tariki ya 11 no kuva tariki ya 16 ugana mu mpera z’iki gice bitewe n’ahantu.

Imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga riherereye mu karere ariko ryerekeza mu gice cya Ruguru cy’Isi hamwe n’imiterere ya buri hantu.

Imvura iteganyijwe

Imvura iri hagati ya milimetero 70 na 80 ni yo nyinshi iteganyijwe mu bice byinshi by’Uturere twa Rutsiro, Rubavu, Musanze na Nyabihu, mu majyaruguru y’Uturere twa Karongi na Burera, mu burengerazuba bw’Akarere ka Ngororero no mu bice bito by’Akarere ka Nyamasheke.

Imvura iri hagati ya milimetero 60 na 70 iteganyijwe mu bice bisigaye by’Intara y’Iburengerazuba (uretse mu burengerazuba bw’Akarere ka Rusizi) n’Uturere twa Musanze na
Burera, mu majyaruguru y’Akarere ka Gakenke no mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru.

Imvura iri hagati ya milimetero 20 na 30 ni yo nke iteganyijwe muri iki gice ikaba iteganyijwe mu bice byinshi by’Uturere twa Nyagatare, Gatsibo na Kirehe n’ibice bito by’Uturere twa Kayonza, Bugesera, Ngoma na Rwamagana. Mu bice bisigaye by’iguhugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 60.

Umuyaga uteganyijwe

Umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya
metero 4 na metero 8 ku isegonda ni wo uteganyijwe muri iki gice cya kabiri cya Gicurasi 2024.

Umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 6 ku isegonda uteganyijwe henshi mu gihugu uretse ibice bimwe by’Uturere twa
Nyagatare, Gatsibo, Nyabihu, Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na metero 8 ku isegonda

Ubushyuhe buteganyijwe

Mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Gicurasi 2024 hateganyijwe ubushyuhe
bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 28 mu Rwanda bukaba buri ku kigero cy’ubushyuhe busanzwe bw’iki gice.

Mu bice by’Umujyi wa Kigali, mu Karere ka Bugesera, mu Mayaga no mu kibaya
cya Bugarama hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 28.

Mu gice kinini
cy’Akarere ka Nyabihu, mu burasirazuba bw’Akarere ka Rubavu no mu majyaruguru y’Uturere twa Musanze na Burera ni ho hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru buke, buri ku gipimo kiri hagati ya dogere
Selisiyusi 18 na 20.

Ingaruka ziteganyijwe

Kubera imvura nyinshi imaze iminsi igwa, ubutaka bukaba bumaze gusoma,
ingaruka ziterwa n’imvura igwa iminsi yikurikiranya, harimo imyuzure, inkangu n’isuri ahantu hahanamye hatarwanyije isuri, ziteganyijwe cyane cyane mu gice cy’amajyaruguru y’uburengerazuba
bw’Igihugu ku matariki ateganyijweho imvura.

Meteo Rwanda iragira inama Abaturarwanda n’inzego bireba gukomeza ingamba zo gukumira no kwirinda ibiza.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gicurasi 12, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE