U Rwanda rwanyomoje u Burundi burushinja ibitero bya gerenade 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 12, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Guverinoma y’u Rwanda yanyomoje u Burundi buyishinja kugira uruhare mu bitero bya gerenade zatewe mu Mujyi wa Bujumbura ku wa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2024.

U Rwanda rwagaragaje ko hari ibitagenda mu bugaragara mu Burundi na Guverinoma yayo byihanukiriye bigashinja ibitero by’i Bujumbura. 

Umuvugizi wa Guverinoma Yolande Makolo yagize ati: “Ni ikibazo tudafite aho duhuriye na cyo mu by’ukuri, nta n’impamvu yatuma tubyivangamo. U Burundi bufitanye ikibazo n’u Rwanda, ariko twe nta kubazo dufitanye n’u Burundi.”

Guverinoma y’u Rwanda irasaba u Burundi  gukemura ibibazo byabwo by’imbere bukareka kubihuza n’u Rwanda. 

Ibitero byagabwe i Bujumbura ku wa Gatanu ni gerenade zatewe inshuro ebyiri zigakomeretsa abantu 38. 

Umubano w’u Rwanda w’u Rwanda n’u Burundi wajemo agatotsi n’ubundi icyo gihugu kirushinja gutera inkunga umutwe wa RED-Tabara ukorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

U Rwanda ruvuga ko ibyo birego bidafite ishingiro kuko rudashobora kwifatanya n’imitwe yitwaje intwaro iyo ari yo yose mu gihe rutanga umusanzu mu kubungabunga amahoro ku Isi. 

Minisiteri y’Umutekano y’u Burundi yatantaje ko ibitero byo ku wa Gatanu byabaye ahagana saa kumi n’imwe, nta wapfuye ariko abantu batanu muri 38 bakomeretse cyane ariko abari ahabereye ibyo byago bemeza ko hari batatu baba babuze ubuzima. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 12, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE