Musanze: Bababazwa no kwiga mu yisumbuye batazi gukoresha mudasobwa

Mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kwimakaza ikoranabuhanga mu burezi, abanyeshuri biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gatovu (GS Gatovu) riherereye mu Murenge wa Gataraga, Akarere ka Musanze, bagorwa no kuba bageze mu yisumbuye bataramenya gukoresha mudasobwa kubera ko nta cyumba cy’ikoranbuhanga bafite.
Aba banyeshuri bavuga ko babona mudasobwa gusa ariko batazi uburyo ikoreshwa, mu gihe muri ibi bihe bigoye kuba wasoza amasomo ukagira aho ubona akazi gasaba kuba mu biro utazi gukoresha mudasobwa.
Nsabimana Eric wiga mu mwaka wa gatatu mu mashuri yisumbuye, yagize ati: “Abandi banyeshuri bo ku bindi bigo, yemwe n’abo mu mashuri abanza, bazi gukoresha mudasobwa. Umwana utarengeje imyaka 10 akirigita mudasobwa mu gihe njyewe ngeze ku myaka 16 ntazi no gufungura imashini.”
Uyu munyeshuri avuga ko yibaza igihe azamenya gukoresha mudasobwa bikamuyobera, ndetse ngo kuba nta mudasobwa bazi bituma nta makuru bashobora kumenya banyuze kuri murandasi (internet).
Yemeza ko iyo bagiye mu marushanwa y’ikoranabuhanga batsindwa kuko bahangana n’abanyeshuri bo ku yandi mashuri bakoresha mudasobwa.
Yagize ati: “Nta cyumba cya ICT tugira, twumva bavuga ko hari gahunda ya mudasobwa imwe ku mwana ariko njyewe ngeze mu mwaka wa gatatu ntarabona imashini ngo mbe nayikoresha. Dukeneye icyo cyumba hano n’ubwo tugiye kuhava barumuna bacu bazagikoreshe.”
Niyonsenga Joselyne, undi munyeshuri na we yagize ati: “Nta munsi n’umwe ndabona hano imashini mu ishuri uretse ko mu biro bya Diregiteri ari ho tuhabona akamashini kamwe n’ako batwara mu ntoki (Laptop). Twebwe hano iyo tumanutse ku bindi bigo baradukwena iyo bafunguye mudasobwa twe tukabarebera. Ibi bintu biratudindiza inzego bireba zikore kuri iki kibazo kuko turi abanyuma mu bigo bya Musanze kuri mudasobwa.”

Niyonsenga abababazwa n’uko babijeje ko umuriro w’amashanyarazi nuboneka bazabazanira imashini none ngo amaso yaheze mu kirere.
Yagize ati: “Tumaze imyaka igera kuri ibiri hano batubeshya ngo bagiye kuzana mudasobwa batwigishe, ariko umwaka urashira undi ugataha twizezwa ibyo ariko turasa n’abahebye ni ukuri.”
Umuyobozi wa GS Gatovu Rwamuhizi Theophile, avuga kuba batagira icyumba cy’ikoranabuhanga ari ikibazo gikomeye cyane, ariko ngo bagishyikirije Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere ry’Uburezi (REB).
Yagize ati: “Twabanje kugira ikibazo cyo kuba nta mashanyarazi yabaga hano twarayabonye. Ikibazo cy’icyumba cya ICT twagishyikirije REB, hamwe n’ubuvugizi rero muri kudukorera ubu twizera ko tuzabona igisubizo mu minsi mike. Hashize imyaka 2 twiruka kuri iki kibazo, ibi nanone bihurirana n’uko nta cyumba cyahateganyijwe iyi gahunda, ariko mudasobwa niziza tuzashaka ishuri tuzishyiremo.”
Rwamuhizi yongeraho ko kuba abanyeshuri bo kuri GS Gatovu batabona amasomo y’ikoranabuhanga bibabadindiza koko.
Umuyobozi mukuru wa REB Dr. Nelson Mbarushimana yemereye Imvaho Nshya, ko ikibazo cy’icyumba cy’ikoranabuhanga kizwi, kandi ko Umuyobozi wa GS Gatovu wabandikiye bazamusubiza binyuze mu nyandiko.
Yagize ati: “Ishuri nirikomeze ritegereze rizagerwaho na gahunda y’icyumba cya mudasobwa umwaka w’amashuri utaha, Umyobozi na we azabona ibisubizo mu nyandiko. Ikindi kandi uko ingengo y’imari iboneka ni ko duha amashuri ibitabo mudasobwa n’ibindi, iki kigo na cyo kizagerwaho mu minsi iri mbere.”
GS Gatovu yubatswe mu mwaka wac 2017, mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Gatovu, kuri ubu utujwemo imiryango 60.
Ni amashuri yaje gufasha n’abandi banyeshuri bakomoka mu Mirenge ituranye na Gataraga aho kuri ubu yigamo abanyeshuri basaga 1100 mu mashuri abanza n’ayisumbuye.