Perezida Kagame n’abanyamategeko b’u Budage baganiriye ku bibazo byugarije Isi

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Perezida Kagame yakiriye abanyamategeko b’igihugu cy’u Budage  barimo Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko Jens Spahn, Günter Krings, na Alexander Richard Throm n’iri tsinda bari bari kumwe.

Yabakiriye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Gicurasi 2024, Muri Village Urugwiro.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuri X byanditse biti: “ Ibiganiro by’aba bayobozi byibanze ku bibazo byugarije Isi, hari ibibazo by’abimukira ndetse banagaruka ku mikoranire y’u Budage n’u Rwanda”.

Ubwo yari i Kigali mu Kwakira kwa 2019, Spahn, Minisitiri w’Ubuzima w’u Budage yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Ngirente Edouard byibanze ku guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Minisitiri Spahn icyo gihe yagize ati: “U Budage bufite umubano n’u Rwanda umaze gutera imbere ndetse hari n’ubufatanye mu gukumira icyorezo cya Ebola kubera ko  twasinyanye amasezerano n’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ubuzima y’imikoranire ihamye.

Ati: “Twishimira byimazeyo ukuntu u Rwanda rukomeje gufasha abimukira ugereranyije n’ibindi bihugu. U Rwanda rwabigize inshingano urwo ni urugero rwiza ku bandi”

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE