MTN Rwanda yinjiye miliyari 60.42 Frw mu mezi 3 ya 2024

Sosiyete y’Itumanaho MTN Rwanda yatangaje ko amafaranga yinjije mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2024 yiyongereye ku kigero cya 1.7% akagera kuri miliyari 60.42 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2024 avuye kuri miliyari 59.41 yinjijwe mu gihembwe cya mbere cya 2023.
Gusa iyo sosiyete ivuga ko amafaranga yungutse nyuma yo gusora yagabanyutse ku kigero cya 61.4% muri iki gihembwe, mu gihe ayo yungutse mbere yo gukatwa imisoro yagabanyutse ku kigero cya 10.4% agera kuri miliyari 24.2 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibyo ngo byatewe n’igabanyuka ry’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda, ubwiyongere bw’amafaranga yishyura ku mitungo ikodesha.
Nanone kandi iryo gabanyuka ngo rishingiye ku igabanyuka ry’amafaranga winjizwaga mu guhamagara kubera ko ibiciro bimwe na bimwe byagiye bigabanyuka.
Nanone kandi izo mpinduka zatewe n’impinduka zabaye ku isoko mpuzamahanga ry’ivunjisha ryagize ingaruka ku ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje agaciro ku kigero cya 15.5% ugereranyije n’uko ryari ryifashe mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2023.
Impinduka zabaye zose zatumye igiciro cy’ibikorwa bya MTN cyiyongera ku kigero cya 11.8%.
Inyungu rusange yageze kuri miliyoni 749 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe n’amafaranga yakoresheje mu kwiyubaka yageze kuri miliyari 12.8 z’amafaranga y’u Rwanda avuye kuri miliyari 13.04 Frw.
Ku rundi ruhande, umubare w’abakiliya bashya wiyongereye ku kigero cya 7.0% bagera kuri miliyoni 7.4 kugeza tariki ya 31 Werurwe.
Ishami ry’Imari rya MTN Rwanda (Mobile Money Rwanda/MMRL), na ryo ryagaragaje iterambere rihamye muri gahunda yo kwimakaza serivisi z’imari zidaheza.
Imibare igaragaza ko abakoresha serivisi za MoMo biyongereye ku kigero cya 16.8% bagera kuri miliyoni 5.1 aho n’amafaranga binjirije icyo kigo yiyongereyeho 31.5%.
Serivisi zo ku rwego rwisumbuye za MoMo na zo zagize uruhare mu izamuka ry’inyungu ya MTN Rwanda ku kigero cya 26.1% kivuye kuri 22.5% mu gihembwe cya mbere cya 2023.
Abakiliya bakoresha MoMo bavuye ku 197,000 bagera ku 427,000 bakaba barahererekanyije amafaranga inshuro miliyoni 181 ndetse n’agaciro kazo kageze ku nyongera ya 49% kagera kuri tiriyali 2.3.
Nanone kandi MTN Rwanda yafashije gukwirakwiza telefoni zigezweho ku kigero cya 29.2% ndetse bijyana no kongera abakoresha internet ku kigero cya 13.6%.
Iyo nyongera yagize uruhare mu guteza imbere gahunda ya Connect Rwanda 2.0 muri Werurwe, yagendanye no gutangiza internet ya 4 hamwe na Smartphone ziyakira bita Ikosora+
Ubuyobozi bwa MTN Rwanda bwatangaje ko butazahwema gushora imari mu bikorwa remezo hagamijwe kwagura no kunoza imikorere, kugabanya ikiguzi ndetse no kurushaho kongera urwunguko rw’ubwo bucuruzi.
Nanone kandi MTN Rwanda iteganya kurushaho kongera ubukungu bushingiye kuri serivisi itanga ndetse no kuguma mu mutongo w’urwunguko rwemewe mu ruhando mpuzamahanga.